Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yatangiye icyifuzo gikomeye mu gikorwa cya mbere cyo kubahiriza ibyifuzo byayo

radiotv10by radiotv10
13/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yatangiye icyifuzo gikomeye mu gikorwa cya mbere cyo kubahiriza ibyifuzo byayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bukuru bwa M23 bwagiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta, umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, bumusaba kugenzura ko n’indi mitwe iri kubahiriza ibyemezo yafatiwe birimo gushyira hasi intwaro no guhagarika imirwano.

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, washyizweho nk’umuhuza muri ibi bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye abayobozi b’umutwe wa M23 barimo Perezida wawo, Betrand Bisimwa ndetse n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu bya gisirikare, kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Muri ibi biganiro byari bigamije gushaka amahoro mu burasirazuna bwa DRC, umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe, wasezeranyije ko uzakomeza kubyubahiriza kugira ngo amahoro akomeze kuboneka muri Kivu ya Ruguru.

Wasezezeranyije ko uzakomeza kuva mu bice wafashe no guhagarika imirwano ndetse no gukomeza gukorana n’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zatangiye kugenzura uduce uyu mutwe wamaze kurekura.

Wasezeranyije kandi ko inzira zo kubahiriza ibi byemezo byo kuva mu bice wari warafashe ko kizakomeza kugenzurwa n’izi ngabo za EACRF ndetse n’itsinda ry’ingabo z’umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) mu rwego rwo kugarura abaturage bari baravuye mu byabo.

Itangazo ry’ibyavuye muri ibi biganiro rikomeza rigira riti “Abayobozi ba M23 basabye Perezida Kenyatta gukurikirana ko hari ituze muri DRC nanone kandi niba uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwa, nanone kandi niba imitwe yose ikomoka muri DRC n’ikomoka hanze yarashyize hasi intwaro, igahagarika imirwano cyangwa ibitero igaba kuri M23 ikaba inashaka ko amakimbirane arangira binyuze mu nzira z’amahoro.”

Abari muri iyi nama kandi bavuze ko umwuka uri muri Kivu ya Ruguru nk’agace kari kugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye kurusha utundi, hari intambwe imaze guterwa mu gushaka amahoro n’ituze mu byumweru bine bishize.

Iri tangazo rigira riti “Benshi mu baturage bari bavuye mu byabo, batangiye gusubira mu ngo zabo.”

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 na bwo bwaboneyeho gushimira Uhuru Kenyatta ku muhate akomeje kugaragaza mu gukomeza iyi nzira yo gushaka amahoro muri DRC.

Uhuru Kenyatta yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba M23

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 7 =

Previous Post

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Türkiye buriruka amasigamana, mu myaka 3 bwikubye 5

Next Post

Umwanya Pasiporo y’u Rwanda ihagazeho mu zikomeye ku Isi

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwanya Pasiporo y’u Rwanda ihagazeho mu zikomeye ku Isi

Umwanya Pasiporo y'u Rwanda ihagazeho mu zikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.