Ubuyobozi bukuru bwa M23 bwagiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta, umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, bumusaba kugenzura ko n’indi mitwe iri kubahiriza ibyemezo yafatiwe birimo gushyira hasi intwaro no guhagarika imirwano.
Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, washyizweho nk’umuhuza muri ibi bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye abayobozi b’umutwe wa M23 barimo Perezida wawo, Betrand Bisimwa ndetse n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu bya gisirikare, kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.
Muri ibi biganiro byari bigamije gushaka amahoro mu burasirazuna bwa DRC, umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe, wasezeranyije ko uzakomeza kubyubahiriza kugira ngo amahoro akomeze kuboneka muri Kivu ya Ruguru.
Wasezezeranyije ko uzakomeza kuva mu bice wafashe no guhagarika imirwano ndetse no gukomeza gukorana n’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zatangiye kugenzura uduce uyu mutwe wamaze kurekura.
Wasezeranyije kandi ko inzira zo kubahiriza ibi byemezo byo kuva mu bice wari warafashe ko kizakomeza kugenzurwa n’izi ngabo za EACRF ndetse n’itsinda ry’ingabo z’umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) mu rwego rwo kugarura abaturage bari baravuye mu byabo.
Itangazo ry’ibyavuye muri ibi biganiro rikomeza rigira riti “Abayobozi ba M23 basabye Perezida Kenyatta gukurikirana ko hari ituze muri DRC nanone kandi niba uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwa, nanone kandi niba imitwe yose ikomoka muri DRC n’ikomoka hanze yarashyize hasi intwaro, igahagarika imirwano cyangwa ibitero igaba kuri M23 ikaba inashaka ko amakimbirane arangira binyuze mu nzira z’amahoro.”
Abari muri iyi nama kandi bavuze ko umwuka uri muri Kivu ya Ruguru nk’agace kari kugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye kurusha utundi, hari intambwe imaze guterwa mu gushaka amahoro n’ituze mu byumweru bine bishize.
Iri tangazo rigira riti “Benshi mu baturage bari bavuye mu byabo, batangiye gusubira mu ngo zabo.”
Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 na bwo bwaboneyeho gushimira Uhuru Kenyatta ku muhate akomeje kugaragaza mu gukomeza iyi nzira yo gushaka amahoro muri DRC.
RADIOTV10