Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yatanze umucyo ku bakeka ko kuba yemeye kurekura Walikare izanabikorera ahandi yabohoje

radiotv10by radiotv10
25/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga
Share on FacebookShare on Twitter

AFC/M23 iravuga ko nubwo yemeye kurekura agace ka Walikare yari yafashe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro, idashobora kubikora ku bindi bice yafashe kuko itifuza ko abaturage babirimo basubira ku ngohi bahozeho.

Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ryafashe icyemezo cyo kurekura agace ka Walikare kafashwe n’abarwanyi baryo mu cyumweru gishize.

Ni icyemezo cyashimwe n’u Rwanda, rwavuze ko bigaragaza intambwe ikomeje guterwa mu gushyigikira inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda tariki 23 Werurwe, byagize biti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”

Iki cyemezo kandi cyashimwe na Guverinoma ya Qatar, nyuma yuko Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ayoboye inama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe, ryavugaga ko iki Gihugu “Kibona iki cyemezo nk’intambwe ishimije iterwa igana ku mutekano n’amahoro mu karere.”

Gusa kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa AFC/ M23, Lawrence Kanyuka, na we yashyize hanze ubutumwa amenyesha ko abarwanyi b’uyu mutwe batahise bava muri Walikare, nyuma yuko igisirikare cya DRC (FARDC) n’abambari bacyo bari banze guhagarika ibitero by’indege zitagira abapilote.

 

Walikare yarekurwa ariko ahandi ntibishoboka

Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar yavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Walikare koko gifitanye isano n’ibiganiro byari byabereye i Doha muri Qatar byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi.

Yagize ati “Iyo Abakuru b’Ibihugu batugiriye inama, iyo tubonye ari inama yagirira akamaro abaturage bacu, turayikurikiza.”

Balinda wemeza ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 batarava muri Walikare kubera ibitero bikigabwa na FARDC, avuga ko igihe byahagarara, bashobora kurekura uyu Mujyi wa Walikare.

Gusa ngo nubwo iri Huriro AFC/M23 ryarekura Walikare, si ko ryabigenza ku bindi bice byabohojwe n’abarwanyi baryo birimo Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ndetse n’uwa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo.

Dr Balinda ati “Iyo tubivuze kuri Walikale, iba ifite umwihariko wayo, kuko ni ho tugeze, ntabwo tugiye gusiga abaturage bacu twakuye mu menyo ya rubamba ngo twongere tubasubize umutekano mucye, oya, oya, natwe twaratashye, twageze iwacu, hari umutekano, abavandimwe bacu baratwakiriye neza, rero ntawatekerezo ikindi kitari cyo.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, habaye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC, yemerejwemo imyanzuro inyuranye irimo gushyiraho abahuza batanu mu bibazo byo muri DRC, bose bahoze ari Abakuru b’Ibihugu barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.

Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 8 =

Previous Post

America irikomanga mu gatuza ko yivuganye benshi b’umutwe wayizengereje

Next Post

Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.