Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yatanze umucyo ku bakeka ko kuba yemeye kurekura Walikare izanabikorera ahandi yabohoje

radiotv10by radiotv10
25/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga
Share on FacebookShare on Twitter

AFC/M23 iravuga ko nubwo yemeye kurekura agace ka Walikare yari yafashe mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro, idashobora kubikora ku bindi bice yafashe kuko itifuza ko abaturage babirimo basubira ku ngohi bahozeho.

Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ryafashe icyemezo cyo kurekura agace ka Walikare kafashwe n’abarwanyi baryo mu cyumweru gishize.

Ni icyemezo cyashimwe n’u Rwanda, rwavuze ko bigaragaza intambwe ikomeje guterwa mu gushyigikira inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda tariki 23 Werurwe, byagize biti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”

Iki cyemezo kandi cyashimwe na Guverinoma ya Qatar, nyuma yuko Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ayoboye inama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe, ryavugaga ko iki Gihugu “Kibona iki cyemezo nk’intambwe ishimije iterwa igana ku mutekano n’amahoro mu karere.”

Gusa kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa AFC/ M23, Lawrence Kanyuka, na we yashyize hanze ubutumwa amenyesha ko abarwanyi b’uyu mutwe batahise bava muri Walikare, nyuma yuko igisirikare cya DRC (FARDC) n’abambari bacyo bari banze guhagarika ibitero by’indege zitagira abapilote.

 

Walikare yarekurwa ariko ahandi ntibishoboka

Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar yavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Walikare koko gifitanye isano n’ibiganiro byari byabereye i Doha muri Qatar byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi.

Yagize ati “Iyo Abakuru b’Ibihugu batugiriye inama, iyo tubonye ari inama yagirira akamaro abaturage bacu, turayikurikiza.”

Balinda wemeza ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 batarava muri Walikare kubera ibitero bikigabwa na FARDC, avuga ko igihe byahagarara, bashobora kurekura uyu Mujyi wa Walikare.

Gusa ngo nubwo iri Huriro AFC/M23 ryarekura Walikare, si ko ryabigenza ku bindi bice byabohojwe n’abarwanyi baryo birimo Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ndetse n’uwa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo.

Dr Balinda ati “Iyo tubivuze kuri Walikale, iba ifite umwihariko wayo, kuko ni ho tugeze, ntabwo tugiye gusiga abaturage bacu twakuye mu menyo ya rubamba ngo twongere tubasubize umutekano mucye, oya, oya, natwe twaratashye, twageze iwacu, hari umutekano, abavandimwe bacu baratwakiriye neza, rero ntawatekerezo ikindi kitari cyo.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, habaye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC, yemerejwemo imyanzuro inyuranye irimo gushyiraho abahuza batanu mu bibazo byo muri DRC, bose bahoze ari Abakuru b’Ibihugu barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.

Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 7 =

Previous Post

America irikomanga mu gatuza ko yivuganye benshi b’umutwe wayizengereje

Next Post

Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.