Umutwe wa M23 watangaje ko udashishikajwe no gufata umujyi wa Goma nk’uko byavugwaga n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwari bwanatangaje hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uyu mutwe udafata uyu mujyi.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Perezida Felix Tshisekedi yatumije anayobora Inama Nkuru y’Umutekano, yigaga kuri zimwe mu mbogamizi igisirikare cya Congo kiri guhura na zo ku rugamba.
Nyuma y’iyi nama, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko muri iyi nama bafashe umwanzuro ko igisirikare cya Congo kigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa.
Ni mu gihe byavugwaga ko uyu mujyi ushobora gufatwa n’umutwe wa M23, dore ko wari wamaze kuwugota, bigatuma hazamuka icyoba ko isaha n’isaha, na wo wakwiyongera mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, umutwe wa M23 washyize hanze itangazo uvuga ko udashyize imbere gufata uyu mujyi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti “M23 ntishishikajwe no gufata umujyi wa Goma nk’uko biri kuzamurwa mu buryo bwo kuyobya rubanda n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko nubwo M23 idashyize imbere gufata uyu mujyi wa Goma, ariko igihe cyose izajya ijya guhangana n’ahaturuka ibitero igabwaho.
Ati “Igihe cyose habayeho ibitero yaba ibyo ku butaka cyangwa mu kirere bigabwa ku barwanyi bacu cyangwa byo kurasa buhumyi mu baturage b’abasivile, ingabo zacu zizajya zijya kuburizamo aho bituruka.”
M23 yatangaje ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare, inavuze ko mu rwego rwo gukomeza kuburizamo ibitero ikomeje kugabwaho no ku baturage b’inzirakarengane, yafashe ibindi bice birimo agace ka Nturo ndetse n’umusozi uzwi nka Chez Madimba uri mu bice byitegeye bifasha abarwanyi mu rugamba.
RADIOTV10