Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko udashishikajwe no gufata umujyi wa Goma nk’uko byavugwaga n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwari bwanatangaje hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uyu mutwe udafata uyu mujyi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Perezida Felix Tshisekedi yatumije anayobora Inama Nkuru y’Umutekano, yigaga kuri zimwe mu mbogamizi igisirikare cya Congo kiri guhura na zo ku rugamba.

Nyuma y’iyi nama, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko muri iyi nama bafashe umwanzuro ko igisirikare cya Congo kigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa.

Ni mu gihe byavugwaga ko uyu mujyi ushobora gufatwa n’umutwe wa M23, dore ko wari wamaze kuwugota, bigatuma hazamuka icyoba ko isaha n’isaha, na wo wakwiyongera mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024, umutwe wa M23 washyize hanze itangazo uvuga ko udashyize imbere gufata uyu mujyi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti “M23 ntishishikajwe no gufata umujyi wa Goma nk’uko biri kuzamurwa mu buryo bwo kuyobya rubanda n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko nubwo M23 idashyize imbere gufata uyu mujyi wa Goma, ariko igihe cyose izajya ijya guhangana n’ahaturuka ibitero igabwaho.

Ati “Igihe cyose habayeho ibitero yaba ibyo ku butaka cyangwa mu kirere bigabwa ku barwanyi bacu cyangwa byo kurasa buhumyi mu baturage b’abasivile, ingabo zacu zizajya zijya kuburizamo aho bituruka.”

M23 yatangaje ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare, inavuze ko mu rwego rwo gukomeza kuburizamo ibitero ikomeje kugabwaho no ku baturage b’inzirakarengane, yafashe ibindi bice birimo agace ka Nturo ndetse n’umusozi uzwi nka Chez Madimba uri mu bice byitegeye bifasha abarwanyi mu rugamba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Perezida wa Pologne yizeje u Rwanda inkunga mu bya Gisikare y’ibyarufasha guhangana n’ibitero rwagabwaho

Next Post

Nyama ni Nyama: Ibifatwa nk’umwanda ku nkoko bikanajugunywa bo babivumbuyemo akaboga karyoshye

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyama ni Nyama: Ibifatwa nk’umwanda ku nkoko bikanajugunywa bo babivumbuyemo akaboga karyoshye

Nyama ni Nyama: Ibifatwa nk’umwanda ku nkoko bikanajugunywa bo babivumbuyemo akaboga karyoshye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.