Umutwe wa M23 wasabye Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO) guhagarika gukoresha indege zitagira abapilote, no gukorana na FARDC n’imitwe irimo FDRL, bakomeje kwicana ubugome Abanyekongo b’Abatutsi no kubasahurira amatungo.
Umuvugizi w’Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, nyuma yuko uruhande bahanganye rwakomeje ibikorwa bibangamira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu butumwa bwatanzwe na Lawrence Kanyuka, yagize ati “Turasaba MONUSCO guhagarika gukoresha drones zabo no guhagarika gukorana n’imitwe yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ko yakoze Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Kanyuka yakomeje avuga ko iyo mitwe irimo FDLR inakomeje gukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yatanze urugero rw’ibyabaye uyu munsi, aho yavuze ko “Bibye inka 50 banica abarinzi babiri, banakomeretsa abandi babiri kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 ahagana saa saba i Karongi Karongi Kwa Koki.”
Uyu mutwe kandi, kuri uyu wa Mbere wari washyize hanze itangazo rivuga ibindi bikorwa byakozwe na FADRC n’abambri bayo, birimo abantu bishwe n’abashimuswe n’ubu bufatanye bumaze iminsi buhanganye n’uyu mutwe w’Abanyekongo bahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu mutwe ushima imbaraga zakomeje kugaragazwa n’amahanga yagaragaje ahava umuti w’ibi bibazo binyuze mu nzira z’amahoro, wavuze ko udashobora kwihanganira kubona akarengane nk’aka gakomeza.
RADIOTV10