Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23&FARDC: MONUSCO yongeye kuzamurwa mu majwi ko yakoze ibihabanye n’inshingano zayo

radiotv10by radiotv10
03/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23&FARDC: MONUSCO yongeye kuzamurwa mu majwi ko yakoze ibihabanye n’inshingano zayo
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uravuga ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zongeye guha ubufasha uruhande ruhanganye n’uyu mutwe, burimo indege zitagira abapilote nk’izifashishijwe na FARDC mu bikorwa by’ubutasi byigeze gutuma yica inzirakarengane z’abasivile.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, aho uyu mutwe wavuze ko ubwo abarwanyi bawo bari mu birindiro byawo muri Kiwanja na Kitshanga, “MONUSCO yiyemeje kuba umwe mu bufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu bikorwa byo guhangana na M23.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko “MONUSCO yiyemeje gufatanya no guha ubufasha mu bikorwa byo guhangana na AFC/M23 ikorana na FARDC, SADC, Abajenosideri ba FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi.”

Rigakomeza rigira riti “Ubwo bufasha burimo drone zikora igenzura, zagiye zifasha ubutegetsi bwa Kinshasa mu bitero by’indege z’intambara byahitanye inzirakarengane z’abasivile.”

Umutwe wa M23 kandi waboneyeho kumenyesha umuryango mpuzamahanga ko uruhande bahanganye ruherutse kubura ibitero bya rutura birimo ibikoreshwa indege zitagira abapilote ndetse n’iz’intambara, ndetse ko ruri gukoresha ibikoresho bishya.

Wanibukije kandi ko uruhande bahanganye rwigeze gukoresha ibirindiro bya MONUSCO bya Kiwanja na Kitshanga, mu rwego rwo gutegura ibitero rwigeze kugaba.

Iri tangazo rikagira riti “Tugendeye ku kuba MONUSCO yarananiwe kutagira uruhande ibogamiraho, AFC/M23 irihanangiriza MONUCSO kureka icyemezo yafashe cyo kwijandika mu bitero bigabwa muri M23 hifashishijwe ibirindiro  bya Kiwanja na Kitshanga.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + five =

Previous Post

Kenya: Hongeye gukorwa icukumbura mu ishyamba ryasanzwemo imibiri 400 y’abakristu bazize ubuhanuzi bw’ubuyobe

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.