Umutwe wa M23 uravuga ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zongeye guha ubufasha uruhande ruhanganye n’uyu mutwe, burimo indege zitagira abapilote nk’izifashishijwe na FARDC mu bikorwa by’ubutasi byigeze gutuma yica inzirakarengane z’abasivile.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, aho uyu mutwe wavuze ko ubwo abarwanyi bawo bari mu birindiro byawo muri Kiwanja na Kitshanga, “MONUSCO yiyemeje kuba umwe mu bufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu bikorwa byo guhangana na M23.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko “MONUSCO yiyemeje gufatanya no guha ubufasha mu bikorwa byo guhangana na AFC/M23 ikorana na FARDC, SADC, Abajenosideri ba FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi.”
Rigakomeza rigira riti “Ubwo bufasha burimo drone zikora igenzura, zagiye zifasha ubutegetsi bwa Kinshasa mu bitero by’indege z’intambara byahitanye inzirakarengane z’abasivile.”
Umutwe wa M23 kandi waboneyeho kumenyesha umuryango mpuzamahanga ko uruhande bahanganye ruherutse kubura ibitero bya rutura birimo ibikoreshwa indege zitagira abapilote ndetse n’iz’intambara, ndetse ko ruri gukoresha ibikoresho bishya.
Wanibukije kandi ko uruhande bahanganye rwigeze gukoresha ibirindiro bya MONUSCO bya Kiwanja na Kitshanga, mu rwego rwo gutegura ibitero rwigeze kugaba.
Iri tangazo rikagira riti “Tugendeye ku kuba MONUSCO yarananiwe kutagira uruhande ibogamiraho, AFC/M23 irihanangiriza MONUCSO kureka icyemezo yafashe cyo kwijandika mu bitero bigabwa muri M23 hifashishijwe ibirindiro bya Kiwanja na Kitshanga.”
RADIOTV10