Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaranda, yasabye Imiryango Mpuzamahanga gushyigikira Ibihugu bya Afurika n’ibyo muri America y’Amajyefo mu kuba byagira ibikorwa remezo bishyitse bya siporo, nk’uko byakozwe mu buryo budasanzwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu myaka micye ishize.
Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, yabitanaje kuri uyu wa Kane mu nama yigaga ku ruhare rwa siporo mu iterambere rirambye ry’Ibihugu, yabimburiye itangizwa ry’imikino ya Olympics i Paris muri iki Gihugu.
Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’Ibigo bikomeye bya siporo, ab’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta, ndetse n’abayobozi b’ibikorwa bya siporo mu ngeri zinyuranye, ikaba yayobowe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Perezida Macron yagaragaje akamaro k’ibikorwa remezo bifite imbaraga bya siporo mu kunganira iterambere ry’ubukungu bw’Ibihugu, avuga ko uretse kuzamura impano z’abakiri bato, binagira uruhare mu iterambere ry’Ibihugu.
Yaboneyeho kuvuga ko Ibihugu by’Umugabane wa Afurika ndetse n’Ibihugu bikora ku Nyanja ya Pacifique ndetse n’ibyo muri America y’Amajyepfo, bikwiye gushyigikirwa kubona ibikorwa remezo byakira ibikorwa bikomeye bya siporo.
Ati “Ni nk’ibyakozwe na Perezida Kagame mu buryo budasanzwe muri iyi myaka micye ishize, nk’uko nanjye ubwanjye nabyiboneye ubwo twarebanaga irushanwa rya Basketball muri kimwe muri ibyo bikorwa remezo.”
Mu mpera za Gicurasi 2021, Perezida Emmanuel Macron ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yarebanye na Perezida Kagame umukino w’irushanwa rya BAL wari wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na Feroviario de Maputo yo muri Mozambique, wabereye mu yahoze ari Kigali Arena ubu yabaye BK Arena, ikaba kimwe mu bikorwa remezo bya rutura bya siporo bikomeye biri ku Mugabane wa Afurika.
Muri iyi nama yabere mu Bufaransa, Perezida Macron yakomeje avuga ko Imiryango mpuzamahanga ikwiye gushyigikira Ibihugu kugira ngo bigere ku bikorwa remezo bikomeye nk’ibi byagezweho n’u Rwanda kubera imiyoborere ireba kure ya Perezida Paul Kagame.
Ati “Ndabizi ko hari imikino muri gutegura mu mwaka wa 2026 Perezida, ndizera ko Igihugu cyanyu ndetse n’akarere kose ari amahirwe adasanzwe yo kugera ku ntsinzi.”
Perezida Emmanuel Macron yakomeje avuga ko kandi ibikorwa remezo nk’ibi bikwiye no kujyana no guhugura abo mu rwego rwa Siporo ndetse no kubakurikirana kugira ngo umusasuro wifuzwa muri siporo ugerweho.
Igi gikorwa cya BK Arena cyatanzweho urugero na Perezida Emmanuel Macron, cyuzuye muri 2019, kikaba cyarakurikiwe na Sitade Amahoro ivuguriye iri ku rwego mpuzamahanga, iri mu rubavu rwayo byerageranye mu ntambwe nke, na yo yafunguwe ku mugaragaro mu ntangiro z’uku kwezi.
Nanone kandi muri aka gace gaherereyemo ibi bikorwa remezo, hatangijwe ibikorwa byo kubaka icyanya cy’ibikorwa cya Siporo cyizwi nka ‘Zaria Court’ kizuzura mu mwaka utaha wa 2025.
RADIOTV10