Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Macron yatanzeho urugero Perezida Kagame imbere y’Abandi Bakuru b’Ibihugu

radiotv10by radiotv10
26/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Macron yatanzeho urugero Perezida Kagame imbere y’Abandi Bakuru b’Ibihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaranda, yasabye Imiryango Mpuzamahanga gushyigikira Ibihugu bya Afurika n’ibyo muri America y’Amajyefo mu kuba byagira ibikorwa remezo bishyitse bya siporo, nk’uko byakozwe mu buryo budasanzwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu myaka micye ishize.

Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, yabitanaje kuri uyu wa Kane mu nama yigaga ku ruhare rwa siporo mu iterambere rirambye ry’Ibihugu, yabimburiye itangizwa ry’imikino ya Olympics i Paris muri iki Gihugu.

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’Ibigo bikomeye bya siporo, ab’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta, ndetse n’abayobozi b’ibikorwa bya siporo mu ngeri zinyuranye, ikaba yayobowe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Perezida Macron yagaragaje akamaro k’ibikorwa remezo bifite imbaraga bya siporo mu kunganira iterambere ry’ubukungu bw’Ibihugu, avuga ko uretse kuzamura impano z’abakiri bato, binagira uruhare mu iterambere ry’Ibihugu.

Yaboneyeho kuvuga ko Ibihugu by’Umugabane wa Afurika ndetse n’Ibihugu bikora ku Nyanja ya Pacifique ndetse n’ibyo muri America y’Amajyepfo, bikwiye gushyigikirwa kubona ibikorwa remezo byakira ibikorwa bikomeye bya siporo.

Ati “Ni nk’ibyakozwe na Perezida Kagame mu buryo budasanzwe muri iyi myaka micye ishize, nk’uko nanjye ubwanjye nabyiboneye ubwo twarebanaga irushanwa rya Basketball muri kimwe muri ibyo bikorwa remezo.”

Mu mpera za Gicurasi 2021, Perezida Emmanuel Macron ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yarebanye na Perezida Kagame umukino w’irushanwa rya BAL wari wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na Feroviario de Maputo yo muri Mozambique, wabereye mu yahoze ari Kigali Arena ubu yabaye BK Arena, ikaba kimwe mu bikorwa remezo bya rutura bya siporo bikomeye biri ku Mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama yabere mu Bufaransa, Perezida Macron yakomeje avuga ko Imiryango mpuzamahanga ikwiye gushyigikira Ibihugu kugira ngo bigere ku bikorwa remezo bikomeye nk’ibi byagezweho n’u Rwanda kubera imiyoborere ireba kure ya Perezida Paul Kagame.

Ati “Ndabizi ko hari imikino muri gutegura mu mwaka wa 2026 Perezida, ndizera ko Igihugu cyanyu ndetse n’akarere kose ari amahirwe adasanzwe yo kugera ku ntsinzi.”

Perezida Emmanuel Macron yakomeje avuga ko kandi ibikorwa remezo nk’ibi bikwiye no kujyana no guhugura abo mu rwego rwa Siporo ndetse no kubakurikirana kugira ngo umusasuro wifuzwa muri siporo ugerweho.

Igi gikorwa cya BK Arena cyatanzweho urugero na Perezida Emmanuel Macron, cyuzuye muri 2019, kikaba cyarakurikiwe na Sitade Amahoro ivuguriye iri ku rwego mpuzamahanga, iri mu rubavu rwayo byerageranye mu ntambwe nke, na yo yafunguwe ku mugaragaro mu ntangiro z’uku kwezi.

Nanone kandi muri aka gace gaherereyemo ibi bikorwa remezo, hatangijwe ibikorwa byo kubaka icyanya cy’ibikorwa cya Siporo cyizwi nka ‘Zaria Court’ kizuzura mu mwaka utaha wa 2025.

Perezida Kagame na Macron muri 2021 ubwo barebaga umukino wa BAL muri BK Arena

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + five =

Previous Post

Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

Next Post

Rulindo: Kurya akaboga byabaye ihurizo ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rulindo: Kurya akaboga byabaye ihurizo ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

Rulindo: Kurya akaboga byabaye ihurizo ku mpamvu batungaho agatoki ubuyobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.