• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Madagascar: Bitunguranye hasabwe ko amatora ya Perezida asubikwa ku mpamvu itavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
10/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Madagascar: Bitunguranye hasabwe ko amatora ya Perezida asubikwa ku mpamvu itavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Madagascar, Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu yasabye ko asubikwa kubera abantu 16 bakomerekeye mu bushyamirane bwabaye hagati y’abapolisi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko batanze iki cyifuzo nyuma y’umunsi umwe aba bantu 16 bakomerekeye muri ubwo bushyamirane bw’abari bafashe urugendo rwari rwateguwe n’abakandida 11 muri 13 batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ni mu gihe amatora ateganyijwe ku ya 16 Ugushyingo 2023, Inteko Ishinga Amategeko ikaba yasabye ko asubikwa ngo kuko ibi byabaye bitera ikikango ko umutekano utifashe neza mu Gihugu.

Aba bashingamategeko kandi bavuga ko bakeka ko no mu gihe amatora yazaba ari kuba, hashobora kuba imidugararo nk’iyi yabaye, ndetse ikaba yanakomeza nyuma yayo, bityo ko akwiye gusubikwa.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Madagascar kandi banasabye ko abakandida bazahatana muri aya matora bahita bahagarika ibikorwa byo kwiyamamaza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Amahirwe akomeje kwiyongera ko rurangiranwa Mbappe yakwerecyeza mu yindi kipe ikorana n’u Rwanda

Next Post

Imvune ya Rutahizamu wa Tottenham uyigoboka ahakomeye yayishyize mu ihurizo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Imvune ya Rutahizamu wa Tottenham uyigoboka ahakomeye yayishyize mu ihurizo

Imvune ya Rutahizamu wa Tottenham uyigoboka ahakomeye yayishyize mu ihurizo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.