Igipolisi cyo muri Madagascar kishe kirashe abaturage 18 bari mu myigaragambyo y’abagize umujinya w’ishimutwa ry’umwana ufite ubumuga w’uruhu.
Umuyobozi w’Ibitaro biherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Madagascar, Dr Tango Oscar Toky yemeje aya makuru.
Yagize ati “Kugeza ubu abantu 18 bapfuye, icyenda bapfiriye aho barasiwe, abandi icyenda bagwa mu bitaro.”
Dr Tango Oscar Toky yakomeje agira ati “Abagera muri 34 bakomeretse, icyenda muri bo bari hagati yo gupfa no gukira. Dutegereje ko Guverinoma iduha indege yo kubajyana mu Murwa mukuru.”
Aba bantu barashwe ubwo abagera muri 500 bari mu myigaragambyo bafite intwaro gakondo nk’imihoro bashaka kugaba igitero kuri station ya polisi.
Umwe mu bapolisi barashe muri iki kivunge cy’abaturage, yagize ati “Habanje kubaho imishyikirano ariko abaturage bakomeza kotsa igitutu. Bakomeje kwinjira ku ngufu, ntayandi mahitamo twari dufite uretse kwirwanaho.”
Polisi y’iki Gihugu yatangaje ko yababajwe n’iki gikorwa, gusa ivuga ko abakiguyemo ari 11 naho abakomeretse bakaba 18.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Madagascar, Andry Rakotondrazaka, yavuze ko ibyabaye “Bibabaje cyane. Byashoboraga kwirindwa ariko byabaye.”
Yavuze ko polisi yagerageje kuburizamo ubu bushotoranyi bw’abaturage, igakora ibishoboka byose birimo n’imishyikirano bikagera n’aho bakoresha ibyuka biryana mu maso ariko aba baturage bagakomeza kubasatira.
Igikorwa cyo gushimuta umwana ari na cyo ntandaro y’iyi myigaragambyo, cyabaye mu cyumweru gishize nkuko bitangazwa na Depite Jean-Brunelle Razafintsiandraofa uhagarariye Akarere ka Ikongo mu Nteko Ishinga Amategeko.
RADIOTV10