Madamu Jeannette Kagame yagiye i Nairobi muri Kenya mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abagore wanatangirijwemo Ishuri ryitiriwe Madamu Margaret Kenyatta rizajya ritanga amasomo y’uburinganire n’Iterambere.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 08 Werurwe 2022 ubwo Kenya yifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abagore.
Muri uyu muhango wanitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Madamu we Margaret Kenyatta, hanafunguwe ku mugaragaro ikigo cy’ishuri kitiriwe Madamu wa Kenyatta (Margaret Kenyatta Institute of Gender and Development Studies) kizajya gitangangirwamo amasomo y’Uburinganire n’Iterambere.
Iri shuri Margaret Kenyatta Institute of Gender and Development Studies, ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida Uhuru Kenyatta.
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bategarugori bashimwa na benshi ku ruhare agira mu iterambere ry’abari n’abategarugori no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.
Muri Werurwe 2018, Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo kiswe ‘African Woman of Excellence Award’ gihabwa abagore bagize uruhare mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.
Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, ugira uruhare rukomeye mu kuzamura abari n’abategarugori.
RADIOTV10