Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

radiotv10by radiotv10
29/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame yakiriye bamwe mu bakobwa begukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga byabo, abagira inama yo kurushaho kugira amahitamo meza azatuma bavamo ababyeyi babereye u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba ba Nyampinga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022.

Yakiriye abarimo Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya 2021, Nishimwe Naomie wa 2020, Nimwiza Meghan-Miss 2019, Iradukunda Liliane-Miss 2018, Iradukunda Elsa-Miss 2012, Mutesi Jolly-Miss 2016.

Mu bandi bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame, harimo ababaye ibisonga ndetse n’abegukanye amakamba atandukanye nka Uwimana Jeannette wegukanya ikamba ry’umukobwa ufite umushinga w’agashya muri Miss Rwanda 2022, hakabamo Miss Kayumba Dorina wabaye igisonga cya mbere muri 2022, Keza Maolithia wabaye igisonga cya kabiri cya Miss 2022, Miss Mugabekazi Ndahiro Queen wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2022 ndetse na Saro Amanda wabaye Miss Talent.

Mu butumwa yahaye aba bakobwa, Madamu Jeannette Kagame, yasabye aba bakobwa gukomeza guharanira no kwitwararika mu mahitamo bakora uyu munsi n’ejo hazaza kuko ari yo azabafasha kugera ku byo Igihugu kibifuzamo.

Yagize ati “Nshuti mwitabiriye Miss Rwanda, turabizi ko iki ari cyo gihe cyanyu, mu rwego rwo kuzavamo ababyeyi n’abakobwa beza, tugomba guhora tuzirikana ko ibeyemezo dufata uyu munsi n’ejo hazaza bigomba kuba byiza kandi amahitamo yacu akazaba ari yo atugira abanyembaraga.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba bakobwa ko Igihugu kibizeye mu gukomeza guhangana n’ibibazo bibugarije hano hanze.

Madamu Jeannette Kagame ahuye n’aba ba Nyampinga mu gihe hamaze iminsi hakekwa ko bamwe muri bo bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho byanatumye Ishimwe Dieudonne utegura irushanwa rya Miss Rwanda atabwa muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo.

Bamwe mu bakobwa bakekwa ko bakorewe iri hohoterwa, harimo Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba ry’uyu mwaka.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’amahitamo meza

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amahitamo y’aba bakobwa ari ayo azatuma baba abanyembaraga
Hari kandi Madamu Ingabire Ange Kagame
Na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju
Umwe ubu akora mu nzego z’umutekano
Miss Jolly yagize icyo avuga
Miss Kayumba Darina na we yagize icyo avuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + ten =

Previous Post

UPDATE: Urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwa Ndimbati wifuzaga gufungurwa

Next Post

Kayonza: Ubugiraneza bwatumye imiryango ibiri y’abantu 18 ibana mu nzu imwe nayo idashinga

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Nyuma y’amaze abiri agaragaje umukunzi we akanamwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa,umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze amataliki y’ubukwe. “Imana izaha...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Ubugiraneza bwatumye imiryango ibiri y’abantu 18 ibana mu nzu imwe nayo idashinga

Kayonza: Ubugiraneza bwatumye imiryango ibiri y’abantu 18 ibana mu nzu imwe nayo idashinga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.