Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo mpuzamahanga ‘FIGO Distinguished Recognition Award’ gihabwa abagize uruhare rukomeye mu buzima bw’abari n’abategarugori.
Madamu Jeannette Kagame, yahawe iki gihembo kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025 n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abaganga bavura Abagore n’abavura ababyeyi n’abana ruzwi nka FIGO (International Federation of Gynaecologists and Obstetricians).
Iki gihembo cyakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inama y’uru Rugaga.
Ibi bihembo bizwi nka ‘FIGO Distinguished Recognition Award’, byatangiye gutangwa mu mwa w’ 1997, bigamije gushima akazi gakorwa n’abagore mu guteza imbere ubuzima bw’abari n’abategarugori mu Bihugu binyuranye ku Isi, babinyujije mu bikorwa bakora mu muryango mugari babarizwamo.
Umuryango FIGO wageneye igihembo Madamu Jeannette Kagame, usanzwe ugizwe n’imiryango migari 142 nyamuryango.
Abahabwa ibihembo n’uyu muryango, batoranywa n’inzobere ziba zigize akanama nkemurampaka, hagengewe ku rubare baba baragize mu buzima bw’abari n’abagarugori, n’ingimbi n’abangavu.
Madamu wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame yashinze umuryango Imbuto Foundatuon muri 2001, wagiye ufasha abangavu mu ngeri zinyuranye, aho ubu umaze gufasha abakabakaba 8 000.
RADIOTV10