Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse

radiotv10by radiotv10
21/11/2021
in MU RWANDA
0
Madamu  Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho byimbitse
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021,  Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yitabiriye Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, avuga ko  ari ngombwa ko  ibibazo byo mu muryango biganirwaho mu buryo bwimbitse  kugira ngo bishakirwe umuti.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Ngarambe François

Iyi  nama idasanzwe yitabiriwe n’abagore barenga 800, yabereye i Kigali, ikaba yari igamije kurebera hamwe  uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango mwiza.

Madamu Jeannette Kagame  yasabye  abitabiriye iyi nama gukomeza guherekeza abashakanye bitari ibya “bridal shower” gusa, bagatanga  ubujyanama kugira ngo ibibazo bikemuke hakiri kare.

Yagize ati: “Iyo witegereje ibibazo biri mu muryango, usanga ari ngombwa ko tubiganiraho byimbitse, nk’intore z’umuryango, nk’abagore bagize urugaga, ariko kandi tukanabifatanya n’abagabo. Mu Kinyarwanda bavuga ko nta zibana zidakomanya amahembe”!

Yagaragaje ko umugore n’umugabo bagomba gufatanya, bagatahiriza umugozi umwe mu gukemura ibibazo kuko mu gihe umwe abuze amahoro n’undi atayabona.

Ati: “Nyakubahwa  Paul Kagame  Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi yagize ati ikibuza umugore amahoro, kibuza umugabo amahoro! Umugore wakennye akenesha umugabo! Umugore wakize akiza umugabo, kuko nta sosiyete igira umugore gusa cyangwa umugabo gusa! Ibagira bombi”.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko mu mibereho y’abantu muri rusange, ariko cyane cyane mu mibereho y’umuryango habamo byinshi abantu batumvikanaho; habaho ingorane zitandukanye ariko intwaro ibafasha ni ukuvugana, kuganira no kubwizanya ukuri.

Ati: “Nifuje rero ko dukomeza gutekereza ku ruhare rw’umuryango w’umunyamuryango wa  RPF Inkotanyi  mu nshingano 3; kubyara no kurera Umukada wa RPF, kubyara no kurera umuyobozi mwiza uzita ku baturage, kubyara no kurera umubyeyi”.

Muri iyi nama Madamu Jeannette Kagame yashimye ubufatanye hagati y’Ubuyobozi bw’Igihugu n’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu kurera no kwita ku banyamuryango.

Avuga ko kimwe mu bikomeza Umuryango wa RPF Inkotanyi wubatse intekerezo nzima, ari uko izo ntekerezo zihererekanwa mu bavuka n’ababyiruka.  Ati: “Abanyamuryango-mutima wa RPF, dushyira ingufu mu kurera abana bacu nk’Inkotanyi, zizakomeza amahame y’umuryango”.

Yashimye uruhare rwa RPF inkotanyi mu gutoza indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima.

Yagize ati: “Twe twagize amahirwe, amahitamo yaraje, tubona  RPF Inkotanyi maze iraturera. Iturera twese nk’umubyeyi urera umwana ahereye mu buto, maze agatanga ingufu zose afite, akagutoza ubwenge, ubumenyi, n’indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima. N’ubwo dufite aho tuvuka, umuntu arakura agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho no guhindura ibitameze neza”.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Ngarambe François yatanze ubutumwa agaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu, ashima uburyo umubare w’abagore bitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo ukomeje kwiyongera, anaboneraho kubakangurira kongera imbaraga mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye inama gutanga ubujyanama ku bashakanye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − six =

Previous Post

Basketball: Team Shyaka yegukanye All Star Game, Meshack ashimirwa  kuba yarakomeje gukunda uyu mukino

Next Post

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

Related Posts

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

IZIHERUKA

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga
IBYAMAMARE

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

by radiotv10
18/11/2025
0

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

18/11/2025
Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

Manchester United yirukukanye uwari umutoza wayo mukuru Ole Gunnar Solskjaer

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.