Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in MU RWANDA
0
Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaranda, Brigitte Macron agiye kujyana mu nkiko abakwirakwije ibihuha ko yihinduje igitsina akigira igitsinagore kandi yaravutse ari igitsinagabo.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe ibihuha by’uko Brigitte Macron yavuze ari umuhungu w’izina rya Jean-Michel Trogneux ariko akaza kwihinduza igitsina akaba umugore.

Umunyamategeko wa Brigitte Macron witwa Jean Ennochi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko Madamu Macron yafashe icyemezo cyo gutangiza urubanza ku bakwirakwije ibi bihuha.

Yagize ati “Yafashe icyemezo cyo gutangiza urubanza kandi bigiye gutangira.”

Ibi bihuha by’uko Brigitte Macron yavutse ari umuhungu akaza kwihinduza umugore nyuma, byatambutse mu kinyamakuru kitwa extrême droite ndetse iyi nkuru iza kugenderwaho n’ibindi binyamakuru binyuranye byo mu Bufaransa.

Ibi bihuha kandi byanakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’Abanyapolitiki o mu ishyaka rya extrême droite.

Brigitte Macron si ubwa mbere avuzweho ibi byo guhinduza igitsina kuva umugabo we yatorerwa kuyobora u Bufaransa kuko byagiye bigarukwaho n’abarwanya uyu mukuru w’u Bufaransa.

Ibi bihuha byongeye kuzamurwa mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2022 aho bitazwi niba Emmanuel Macron aziyamamaza cyangwa azarekera aho.

Gusa umukandida wo mu extrême droite, Valérie Pécresse ni umwe mu bavugwaho kuziyamamaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 1 =

Previous Post

Ibaruwa itunguranye ya Rashid yatumye urubanza rwe rusubikwa

Next Post

Shampiyona iracyari mbisi- Umutoza wa Gasogi imaze imikino 5 ntantsinzi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Shampiyona iracyari mbisi- Umutoza wa Gasogi imaze imikino 5 ntantsinzi

Shampiyona iracyari mbisi- Umutoza wa Gasogi imaze imikino 5 ntantsinzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.