Igisirikare gifite ubutegetsi muri Mali, cyasubitse ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge, ahubwo hategurwa ingabo z’umutamenwa zigomba guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kwaduka mu majyaruguru y’iki Gihugu.
Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Mali, Assimi Goïta yatangaje ko Igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, ariko kandi yiteguye kohereza ingabo mu Gihugu hose.
Yibukije ariko ko nyuma y’imyaka isaga icumi, abaturage ba Mali bamaze gufata icyemezo cyo kwicungira umutekano, ku buryo batagikeneye ikindi Gihugu icyo aricyo cyose cyo kubacungira umutekano, kuko basanze bitabaha uburenganzira ku gihugu cyabo ahubwo bibakandamiza.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10