Hatanzwe umucyo ku byo Kazungu yavugiye mu Rukiko byibajijweho na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Kazungu Denis avugiye mu Rukiko ko umugambi mubisha akekwaho wo kwica abantu 14, yawutewe no kuba baramwanduje SIDA ku bushake, hatanzwe umucyo kuri iki gisobanuro, ndetse hahishurwa ko uyu mugabo nta bwandu bw’aka gakoko afite.

Kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri 2023, ni umwe mu minsi yari itegerejwe na benshi mu bucamanza bw’u Rwanda, ubwo Kazungu Denis w’imyaka 34 ukekwaho kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, yagezwaga bwa mbere imbere y’Urukiko.

Izindi Nkuru

Icyatumaga benshi bagirira amatsiko iby’uru rubanza, ni ibikekwa kuri Kazungu byumvikanamo ubugome ndengakamere, aho bimwe mu byo akekwaho, ari ukwica abantu biganjemo abakobwa yatahanaga iwe ababwira ko bagiye kwinezeza, yabagezayo akabambura ibyo bafite, ubundi akabica.

Nta magambo menshi Kazungu yavugiye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yagejejwemo bwa mbere agiye kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, kuko yemereye Urukiko ko ibyaha byose akurikiranyweho uko ari 10 abyemera.

Gusa yabanje gusaba Urukiko ko urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo ngo kuko ibyaba yakoze biremereye, akaba atifuza ko byanyura mu itangazamakuru ngo bibe byayobya rubanda.

Ubushinjacyaha bwasobanuye mu ncamake ibyaha biregwa uyu musore ndetse n’ibikorwa bibigize, aho bwagaragaje ko bamwe mu batangabuhamya barimo n’abamucitse ubwo yari agiye kubica, bwavuze ko abakobwa yishe yabagezaga iwe akababoha, ubundi akabatera ubwoba, akanabambura ibyabo yaba amafaranga na telefone, ubundi akabicisha ibikoresho birimo imikasi, inyundo n’ibyuma.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko yabanzaga gusambanya abo bakobwa, icyakora we akaba yariyemereye ko uwo yasambanyije ari umwe, bwasabiye uregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kuko ibyo aregwa bikomeye kandi ko aramutse arekuwe akagera hanze yakongera agahohotera abamutanzeho ubuhamya.

Kazungu abajijwe n’Umucamanza icyo avuga kuri ibi byaha, yavuze ko abyemera kandi ko nta byinshi ashaka kubivugaho.

Umucamanza yamubajije icyo yahoye aba bantu, mu magambo macye asubiza agira ati Ni uko abo nabikoreye nanjye babanje kunyanduza SIDA kandi ku bushake bwabo.

Aya makuru yanyomojwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavuze ko ari ikinyoma, kuko Kazungu yakorewe ibizamini, bikagaragaza ko nta bwandu bwa Virusi itera SIDA, afite.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko ubwo hakorwaga iperereza ry’Ibanze n’uru rwego, hakozwe ibizamini bimwe na bimwe birimo n’ibya Virusi itera SIDA.

Ati “Ibisubizo byaje bigaragaza ko ntayo afite. Impamvu yavuze biriya ubwo Urukiko ni rwo ruzacukumbura ukuri kwabyo.”

Ibi Kazungu yatangarije mu rukiko, byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko ibi bisobanuro bye bidafatika, kuko bitumvikana uburyo yicaga abantu akimara kubasambanya, akanamenya ko bamwanduje SIDA ako kanya.

Banavugaga kandi ko abo bantu bose uko ari 14 atabahoye kuba baramwanduje SIDA kuko iyi Virusi atayandura inshuro irenze imwe, kandi ko umuntu wakwanduza SIDA, bitavuze ko umwishyura kumwica.

Uru rubanza ku ifungwa ry’agateganyo rwahise runapfundikirwa, bikaba biteganyijwe ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa tariki 26 Nzeri 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru