Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku byo Kazungu yavugiye mu Rukiko byibajijweho na benshi

radiotv10by radiotv10
22/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatanzwe umucyo ku byo Kazungu yavugiye mu Rukiko byibajijweho na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Kazungu Denis avugiye mu Rukiko ko umugambi mubisha akekwaho wo kwica abantu 14, yawutewe no kuba baramwanduje SIDA ku bushake, hatanzwe umucyo kuri iki gisobanuro, ndetse hahishurwa ko uyu mugabo nta bwandu bw’aka gakoko afite.

Kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri 2023, ni umwe mu minsi yari itegerejwe na benshi mu bucamanza bw’u Rwanda, ubwo Kazungu Denis w’imyaka 34 ukekwaho kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, yagezwaga bwa mbere imbere y’Urukiko.

Icyatumaga benshi bagirira amatsiko iby’uru rubanza, ni ibikekwa kuri Kazungu byumvikanamo ubugome ndengakamere, aho bimwe mu byo akekwaho, ari ukwica abantu biganjemo abakobwa yatahanaga iwe ababwira ko bagiye kwinezeza, yabagezayo akabambura ibyo bafite, ubundi akabica.

Nta magambo menshi Kazungu yavugiye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yagejejwemo bwa mbere agiye kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, kuko yemereye Urukiko ko ibyaha byose akurikiranyweho uko ari 10 abyemera.

Gusa yabanje gusaba Urukiko ko urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo ngo kuko ibyaba yakoze biremereye, akaba atifuza ko byanyura mu itangazamakuru ngo bibe byayobya rubanda.

Ubushinjacyaha bwasobanuye mu ncamake ibyaha biregwa uyu musore ndetse n’ibikorwa bibigize, aho bwagaragaje ko bamwe mu batangabuhamya barimo n’abamucitse ubwo yari agiye kubica, bwavuze ko abakobwa yishe yabagezaga iwe akababoha, ubundi akabatera ubwoba, akanabambura ibyabo yaba amafaranga na telefone, ubundi akabicisha ibikoresho birimo imikasi, inyundo n’ibyuma.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko yabanzaga gusambanya abo bakobwa, icyakora we akaba yariyemereye ko uwo yasambanyije ari umwe, bwasabiye uregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kuko ibyo aregwa bikomeye kandi ko aramutse arekuwe akagera hanze yakongera agahohotera abamutanzeho ubuhamya.

Kazungu abajijwe n’Umucamanza icyo avuga kuri ibi byaha, yavuze ko abyemera kandi ko nta byinshi ashaka kubivugaho.

Umucamanza yamubajije icyo yahoye aba bantu, mu magambo macye asubiza agira ati “Ni uko abo nabikoreye nanjye babanje kunyanduza SIDA kandi ku bushake bwabo.”

Aya makuru yanyomojwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavuze ko ari ikinyoma, kuko Kazungu yakorewe ibizamini, bikagaragaza ko nta bwandu bwa Virusi itera SIDA, afite.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko ubwo hakorwaga iperereza ry’Ibanze n’uru rwego, hakozwe ibizamini bimwe na bimwe birimo n’ibya Virusi itera SIDA.

Ati “Ibisubizo byaje bigaragaza ko ntayo afite. Impamvu yavuze biriya ubwo Urukiko ni rwo ruzacukumbura ukuri kwabyo.”

Ibi Kazungu yatangarije mu rukiko, byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko ibi bisobanuro bye bidafatika, kuko bitumvikana uburyo yicaga abantu akimara kubasambanya, akanamenya ko bamwanduje SIDA ako kanya.

Banavugaga kandi ko abo bantu bose uko ari 14 atabahoye kuba baramwanduje SIDA kuko iyi Virusi atayandura inshuro irenze imwe, kandi ko umuntu wakwanduza SIDA, bitavuze ko umwishyura kumwica.

Uru rubanza ku ifungwa ry’agateganyo rwahise runapfundikirwa, bikaba biteganyijwe ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa tariki 26 Nzeri 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Mali: Havuzwe icyatumye Igisirikare gisubika bitunguranye igikorwa gikomeye

Next Post

Bitunguranye isomwa ry’urubanza rwa Titi Brown ruri kugarukwaho cyane ryasubitswe

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uzwi muri muzika nyarwanda ufunze yagaragaye yaje kuburana

Bitunguranye isomwa ry’urubanza rwa Titi Brown ruri kugarukwaho cyane ryasubitswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.