Bitunguranye isomwa ry’urubanza rwa Titi Brown ruri kugarukwaho cyane ryasubitswe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Isomwa ry’urubanza ruregwamo umubyinnyi w’indirimbo zigezweho, Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ukurikiranyweho gusambanya umwana, ryasubitswe kugira ngo hazaburanwe ku bimenyetso bishya byabonetse.

Iri somwa ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, ariko ntiryabaye, kuko Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bishya byabonetse.

Izindi Nkuru

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso bishya by’Ubushinjacyaha, bigomba kuburanwaho, impande zombi zikagira icyo zibivuvago, ubundi rugafata umwanzuro.

Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasukuburwa tariki 13 Ukwakira 2023, haburanwa kuri ibyo bimenyetso bishya byabonetse.

Ubusanzwe itegeko ryerecye imitangire y’ibimenyetso, riteganya ko igihe cyose habonekeye ibimenyetso bishya mu gihe umwanzuro w’urubanza utaratangwa, biburanwaho kugira ngo na byo bizashingirweho mu cyemezo cy’Urukiko.

Urubanza ruregwamo Titi Brown rumaze iminsi rugarukwaho mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bavuga ko bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, bavugaga ko hari ibimenyetso bishinjura uregwa.

Gusa nanone bakavuga ko uregwa yiyemereye ko yaryamanye n’umukobwa ashinjwa gusambanya, akanamutera inda, ariko ngo ibimenyetso byagaragaje ko iyo nda itari iye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru