Masud Juma Irambona umutoza mukuru wa Rayon Sports yageze mu Rwanda avuye mu Burundi aho yari arwariye COVID-19, akaba yagarutse mu Rwanda gutangira akazi ko gushaka igikombe cya shampiyona 2021-2022.
Saa kumi z’igica munsi cy’uyu wa kabiri nibwo Masud Juma yageze mu Rwanda mbere yo guhita ajya mu kato anagomba gusohokamo kuri uyu wa gatatu bityo hagatangira gahunda y’imyitozo.
Masud Juma yatoje Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017 anayiha igikombe cya shampiyona, kimwe mu bituma akomeza kwizerwa n’abafana n’abayobozi ba Rayon Sports kimwe mu byo bashingiyeho bamuha akazi ku nshuro ya kabiri.
Rayon Sports kuri ubu itari mu makipe azasohoka bitewe n’uko yasoje ku mwanya wa karindwi mu mwaka w’imikino 2020-2021, igomba kujya mu mubare w’amakipe agomba gutangira imyitozo mu mpera z’iki cyumweru kuko kuri ubu amwe mu makipe arimo Musanze na Gorilla FC yamaze gutangira.