Urukiko rw’i Nouakchott muri Mauritania, rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu Mohamed Ould Abdel Aziz, wabaye Perezida w’iki Gihugu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gusahura Igihugu no kwigwizaho imitungo.
Mohamed Ould Abdel Aziz wayoboye Mauritania kuva muri 2009 kuheza muri 2019, yahamijwe ibyaha birimo kwigwizaho imitungo, gusahura Igihugu ndetse no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko.
Yaregwaga hamwe na bamwe mu bahoze muri Guverinoma ku ngoma ye, ndetse n’abacuruzi bakomeye mu Gihugu, banashinjwaga icyaha cyo kutabasha gusobanura inkomo y’umutungo bafite.
Abdel Aziz w’imyaka 66 y’amavuko, yatangiye kuburanishwa tariki 25 Mutarama 2023, mu gihe yatawe muri yombi muri 2021.
Ikinyamakuru the Africa News, cyatangaje ko Abdel Aziz abaye uwa mbere wabaye Umukuru w’Igihugu ku mugabane wa Afurika, uhawe igihano cy’igifungo ahamijwe icyaha cyo kwigwizaho umutungo w’Igihugu ubwo yari Perezida.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10