Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mbere yuko Amavubi ashaka uko yiyunga n’Abanyarwanda bite by’imvune zagaragaye mu mukino wa mbere?

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mbere yuko Amavubi ashaka uko yiyunga n’Abanyarwanda bite by’imvune zagaragaye mu mukino wa mbere?
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ifite umukino na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yavuze uko abakinnyi babiri bavunikiye mu mukino wa mbere bameze, barimo umwe wakize n’undi utarakira utanagaragara muri uyu mukino.

Ni umukino uba kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro, uje ukurikira uwabaye mu cyumweru gishize, u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 3-0, mu gihe iyi kipe itari isanzwe itsinda ibitego bingana gutya.

Abakinnyi nka myugariro Manzi Thierry wanavuyemo hakagaragara icyuho gikomeye mu bwugarizi, ndetse na Kwizera Jojea, bavunikiye muri uyu mukino wa mbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Frank Spittler Torsten yagarutse ku mvune z’aba bakinnyi bari mu nkingo za mwamba z’iyi kipe.

Torsten yavuze ko Kwizera Jojea usanzwe akinira ikipe ya Rhode Island yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyiciro cya Kabiri, we yamaze gukira imvune ndetse akaba ari mu bakinnyi bakoreshwa mu mukino w’uyu munsi.

Umutoza w’Amavubi yavuze ko uyu mukinnyi yanakoze imyitozo ya nyuma y’Amavubi yo kuri uyu wa Mbere, gusa kuri Manzi Thierry; yavuze ko we agifite imvune ndetse akaba ataza gukoreshwa mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda Benin kugira ngo yigarurire icyizere cyo kuba yakomeza kwizera ko yazagira amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Mu gihe Amavubi yatsindwa cyangwa akanganya, icyizere cyaba kiyoyotse bitewe n’uko imibare yifashe muri iri tsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura Benin
Rutahizamu Nshuti Innocent ahagaze neza
Umunyezamu Ntwali Fiacre na we ameze neza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Abamaze kwitaba Imana bazize Marburg mu Rwanda biyongereye: Menya uko indi mibare iteye

Next Post

Rusizi: Hashize umwaka n’igice huzuye ivuriro ry’agatangaza ariko ntibazi n’uko imbere hasa

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Hashize umwaka n’igice huzuye ivuriro ry’agatangaza ariko ntibazi n’uko imbere hasa

Rusizi: Hashize umwaka n’igice huzuye ivuriro ry’agatangaza ariko ntibazi n’uko imbere hasa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.