Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ifite umukino na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yavuze uko abakinnyi babiri bavunikiye mu mukino wa mbere bameze, barimo umwe wakize n’undi utarakira utanagaragara muri uyu mukino.
Ni umukino uba kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro, uje ukurikira uwabaye mu cyumweru gishize, u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 3-0, mu gihe iyi kipe itari isanzwe itsinda ibitego bingana gutya.
Abakinnyi nka myugariro Manzi Thierry wanavuyemo hakagaragara icyuho gikomeye mu bwugarizi, ndetse na Kwizera Jojea, bavunikiye muri uyu mukino wa mbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Frank Spittler Torsten yagarutse ku mvune z’aba bakinnyi bari mu nkingo za mwamba z’iyi kipe.
Torsten yavuze ko Kwizera Jojea usanzwe akinira ikipe ya Rhode Island yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyiciro cya Kabiri, we yamaze gukira imvune ndetse akaba ari mu bakinnyi bakoreshwa mu mukino w’uyu munsi.
Umutoza w’Amavubi yavuze ko uyu mukinnyi yanakoze imyitozo ya nyuma y’Amavubi yo kuri uyu wa Mbere, gusa kuri Manzi Thierry; yavuze ko we agifite imvune ndetse akaba ataza gukoreshwa mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda Benin kugira ngo yigarurire icyizere cyo kuba yakomeza kwizera ko yazagira amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Mu gihe Amavubi yatsindwa cyangwa akanganya, icyizere cyaba kiyoyotse bitewe n’uko imibare yifashe muri iri tsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.
RADIOTV10