Hasohotse urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, bazifashishwa mu mikino izayihuza na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika CHAN 2025.
Urutonde rw’aba bakinnyi rwagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza, 2024, ruriho myugariro Emery Bayisenge utaherukaga guhamagarwa, akaba yarujeho nyuma y’igihe gito anongeye gukina muri shampiyona y’u Rwanda, aho yagiye mu ikipe ya Gasogi United.
Uru rutonde kandi ruriho Niyonzima Olivier alias Sefu na we utaherukaga guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza mu ikipe ye ya Rayon Sports.
Amakipe afite abakinnyi benshi muri aba bahamagawe, ayobowe na APR FC, ifitemo abakinnyi 10, mu gihe mucyeba wayo Rayon Sport ifitemo abakinnyi batandatu (6).
Ni mu gihe ikipe ya AS Kigali, iftemo abakinnyi bane (4) barimo umunyezamu wayo Adolphe Hakizimana, na myugariro Buregeya Prince na we utaherukaga guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, mu gihe ikipe ya Marines FC ifitemo abakinnyi batatu.
Ikipe nka Gasogi United, ifitemo abakinnyi babiri, kimwe na Police FC na yo ifitemo abakinnyi babiri, ndetse na Rutsiro ikagiramo umukinnyi umwe, Gorilla FC na yo ni umwe, kimwe na Etoile de l’Est ifitemo na yo umukinnyi umwe.
URUTONDE RWOSE
RADIOTV10