Ikipe y’Igihugu Amavubi yerecyeje muri Madagascar, kwitegura imikino ya Gicuti izakina n’iki Gihugu na Botswana, yajyanye abakinnyi 25, abandi barasigara biganjemo ab’ikipe iyoboye izindi mu Rwanda.
Ku isaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahaga cya Kigali berekeza i Antananarivo.
Umutoza w’Amavubi, Frank Spitler yahisemo abakinnyi 25 ari na bo azifashisha muri iyi mikino ibiri ya gicuti, ariko bose si ko bahagurukiye mu Rwanda.
Harimo abahuye na bagenzi babo mu Gihugu bazakiniramo iyi mikino, barimo Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur Casemiro bahuriye na bagenzi babo muri Ethiopia, mu gihe Bizimana Djihad ukina muri Ukraine na Wensens ukinira Union St Giloise yo mu Bubiligi ndetse Hakim Sahabo ukinira Standard de Liege mu Bubiligi, bagomba kuzasanga bagenzi babo muri Madagascar.
Abasore basigaye mu Rwanda, harimo Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca, Ruboneka Bosco na Claude Niyomugabo bakinira APR FC.
Hasigaye kandi Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable na Kanamugire Roger ba Rayon sports, Akayezu Jean Bosco na Hakizimana Adolphe ba AS Kigali, ndetse na Simeon na Samuel ba Gorilla FC ndetse na Sibomana Patrick wa Gor Mahia.
Imikino ya gicuti y’Amavubi, hari uzaba tariki 22 Werurwe na Botswana ndetse n’uteganyijwe tariki 25 Werurwe 2024 uzahuza Amavubi na Madagascar.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10