Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi zibermerera guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Viillage Urugwiro, i Kigali mu Rwanda.
Abo Perezida Paul Kagame yakiriye bakamushyikiriza impapuro zabo zo guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, ni Ambasaderi wa Switzerland, Mirko Giulietti; uwa Armenia, Sahak Sargsyan; uwa Australia, Jenny Isabella Da Rin.
Perezida Paul Kagame kandi yakiriye impapuro za Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, Ambasaderi Savvas Vladimirou w’Igihugu cya Cyprus, Patricio Alberto Aguirre Vacchieri w’Igihugu cya Chile ndetse na Ambasaderi wa Luxembourg, Jeanne Crauser of Luxembourg.
Umukuru w’u Rwanda nanone yakiriye impapuro z’abandi bahawe inshingano zo guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, ari bo Dag Sjöögren wahawe guhagararira Sweden mu Rwanda, hakaba Ernest Yaw Amporful wa Ghana, Ambasaderi Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali ndetse na Lincoln G. Downer w’Igihugu cya Jamaica.
RADIOTV10