Mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga inkingo z’indwara ya Mpox (Monkeypox/Ubushita bw’inkende) ahatangiriwe ku bantu 10 000 bo mu byiciro byibasirwa cyane, nk’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga no mu mahoteli.
Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, nk’uko byatatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, mu butumwa yatanze.
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko “Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox, Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.”
Icyiciro cya mbere cy’abazakingirwa iyi ndwara, kigizwe n’abantu ibihumbi icumi (10 000), bikaba biteganyijwe ko nyuma yacyo, gahunda yo gutanga izi nkingo izanakomereza ku bindi byiciro, nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yavuze ko iyi gahunda yo gutanga izi nkingo itatangirira ku bantu bose, ariko ko hari amatsinda y’abantu agomba kwibandwaho.
Yagize ati “Hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n’inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n’andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho.”
Minisiteri y’Ubuzima kandi iherutse gutangaza ko abagaragaweho iyi ndwara mu Rwanda, bagiye bavurwa ndetse abenshi bagakira bakava mu Bitaro, ariko iboneraho kwibutsa abantu uburyo bwo kuyirinda burimo kwirinda imibonano mpuzabitsina ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso byayo.
Harimo kandi kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, ndetse no kugira isuku ihagije nko gukaraba neza n’amazi n’isabune.
Iyi ndwara y’Ubushita bw’Inkende, ikomeje kwibasira abantu mu Bihugu binyuranye byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika byumwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikomeje guca ibintu.
Mu ntangiro z’uku kwezi, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye icyiciro cya mbere cya doze ibihumbi 100 by’inkingo z’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende, zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, biyemeje kuzatanga doze ibihumbi 380 000.
RADIOTV10