Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA
0
Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga inkingo z’indwara ya Mpox (Monkeypox/Ubushita bw’inkende) ahatangiriwe ku bantu 10 000 bo mu byiciro byibasirwa cyane, nk’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga no mu mahoteli.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, nk’uko byatatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, mu butumwa yatanze.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko “Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox, Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.”

Icyiciro cya mbere cy’abazakingirwa iyi ndwara, kigizwe n’abantu ibihumbi icumi (10 000), bikaba biteganyijwe ko nyuma yacyo, gahunda yo gutanga izi nkingo izanakomereza ku bindi byiciro, nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yavuze ko iyi gahunda yo gutanga izi nkingo itatangirira ku bantu bose, ariko ko hari amatsinda y’abantu agomba kwibandwaho.

Yagize ati “Hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n’inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n’andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi iherutse gutangaza ko abagaragaweho iyi ndwara mu Rwanda, bagiye bavurwa ndetse abenshi bagakira bakava mu Bitaro, ariko iboneraho kwibutsa abantu uburyo bwo kuyirinda burimo kwirinda imibonano mpuzabitsina ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso byayo.

Harimo kandi kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, ndetse no kugira isuku ihagije nko gukaraba neza n’amazi n’isabune.

Iyi ndwara y’Ubushita bw’Inkende, ikomeje kwibasira abantu mu Bihugu binyuranye byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika byumwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikomeje guca ibintu.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye icyiciro cya mbere cya doze ibihumbi 100 by’inkingo z’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende, zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, biyemeje kuzatanga doze ibihumbi 380 000.

Gukingira byatangiriye ku byiciro byibasirwa
MINISANTE ivuga ko gahunda yo gutanga inkingo izakomereza no ku bindi byiciro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 20 =

Previous Post

Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye

Next Post

Umunyarwandakazi waherewe igihembo muri America yavuze akamuri ku mutima

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi waherewe igihembo muri America yavuze akamuri ku mutima

Umunyarwandakazi waherewe igihembo muri America yavuze akamuri ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.