Ibihembo bizwi nka ‘Diva Beauty Awards’ bihabwa abakora mu ruganda rw’ubwiza nk’abasiga ibirungo by’umubiri (make up), bigiye kuba ku nshuro yabyo ya kabiri, aho noneho hajemo ikindi cyiciro cy’igihembo cy’uzaba ‘Umwamikazi w’ubwiza’.
Ibi bihembo bihabwa abakora mu ruganda rw’ubwiza, nk’abasiga ibirungo by’ubwiza (make up), abatunganya imisatsi n’abogoshi, n’abatunganya inzara.
Ibi bihembo byabaye ku nshuro yabyo ya mbere muri Kanama umwaka ushize wa 2023, bigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2024, aho bizaba mu mpera z’Ukwakira.
Kuri iyi nshuro ya kabiri, hateganyijwemo udushya dutandukanye, turimo icyiciro gishya cya ‘Queen of Beauty’, kizahabwa umukobwa mwiza w’umukiliya cyangwa wiyitaho cyane tugendeye ku kuntu akoresha ibintu by’ubwiza bigatuma asa neza bihoraho haba ku mafoto n’ahandi.
Abategura ibi bihembo, bavuga ko mu gutoranya abazahatana muri iki cyiciro, hazibandwa ku basanzwe bazwi ku mbuga nkoranyambaga bafite n’uruhare rwo gukundisha abandi bakobwa ibintu by’ubwiza.
Uzegukana igihembo muri iki cyiciro, azahembwa ibintu bitandukanye birimo amafaranga no gukorerwa ibijyanye n’ubwiza byose ku buntu mu gihe cy’umwaka.
Ni mu gihe kandi mu bindi byiciro, abazegukana ibihembo, bazahembwa ibirimo ibikoresho bitandukanye bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere harimo icya Best Lash Artist [Utunganya neza ibitsike n’ingohe kurusha abandi] cyegukanywe n’uwitwa Shaggy, Best Make Up Artist yabaye Trendy Shadow mu gihe Ukora Imisatsi Neza [Best Hair Artist] yabaye uwitwa Eugene Hairstyle.
Hahembwe kandi utunganya Inzara neza [Best Nail Artist] yabaye uwitwa Isaiah Nails, ahakorerwa ibikorwa bya Massage heza [Best Waxing, Massage & Facial] habaye muri Alcobra Dubai, Ukora Tatoo Neza [Best Tattoo artist] yabaye Shema Tatoo, umwogoshi mwiza [Best Barber] aba Wamunigga umaze kwamamara mu kogosha ibyamamare, mu gihe Saloon nziza [Best Hair Saloon] yabaye Kigali Clipper Zone.
Abitabiriye iki gikorwa ku nshuro ya mbere, bagaragaje ko igihe cyari kigeze ngo bahabwe agaciro mu kazi kabo ka buri munsi cyane ko babayeho igihe kinini bitwa amazina atandukanye kubera ibyo bakora.
Niyikiza Olvier usanzwe akora akazi ko gutunganya ingohe z’abagore watangije ibi bihembo, yavuze ko nk’umuntu umaze igihe mu kazi ko gutunganya yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba we na bagenzi be badahabwa agaciro, ahitamo gutangiza ibi ibihembo.
Ati “Njye nakuze mbona ukuntu ibintu bikorwa ariko ni njye wabashije gukora nkamenyekana cyane, ariko ntabwo byari ibintu byoroshye cyane ko aka kazi gasaba kwihangana cyane kuko habamo imbogamizi nyinshi.”
Abandi batandukanye bagiye bavuga ko bamaze imyaka myinshi ibikorwa byabo bidahabwa agaciro ngo bihabwe ibihembo, ku buryo kuba ibi bihembo byaraje, byarabateye imbaraga kuko bumva ko ibyo bakora bifite agaciro.
RADIOTV10