Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Menya agashya gateganyijwe mu bihembo byazanye umwihariko mu myidagaduro nyarwanda

radiotv10by radiotv10
20/08/2024
in IMYIDAGADURO
0
Menya agashya gateganyijwe mu bihembo byazanye umwihariko mu myidagaduro nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihembo bizwi nka ‘Diva Beauty Awards’ bihabwa abakora mu ruganda rw’ubwiza nk’abasiga ibirungo by’umubiri (make up), bigiye kuba ku nshuro yabyo ya kabiri, aho noneho hajemo ikindi cyiciro cy’igihembo cy’uzaba ‘Umwamikazi w’ubwiza’.

Ibi bihembo bihabwa abakora mu ruganda rw’ubwiza, nk’abasiga ibirungo by’ubwiza (make up), abatunganya imisatsi n’abogoshi, n’abatunganya inzara.

Ibi bihembo byabaye ku nshuro yabyo ya mbere muri Kanama umwaka ushize wa 2023, bigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2024, aho bizaba mu mpera z’Ukwakira.

Kuri iyi nshuro ya kabiri, hateganyijwemo udushya dutandukanye, turimo icyiciro gishya cya ‘Queen of Beauty’, kizahabwa umukobwa mwiza w’umukiliya cyangwa wiyitaho cyane tugendeye ku kuntu akoresha ibintu by’ubwiza bigatuma asa neza bihoraho haba ku mafoto n’ahandi.

Abategura ibi bihembo, bavuga ko mu gutoranya abazahatana muri iki cyiciro, hazibandwa ku basanzwe bazwi ku mbuga nkoranyambaga bafite n’uruhare rwo gukundisha abandi bakobwa ibintu by’ubwiza.

Uzegukana igihembo muri iki cyiciro, azahembwa ibintu bitandukanye birimo amafaranga no gukorerwa ibijyanye n’ubwiza byose ku buntu mu gihe cy’umwaka.

Ni mu gihe kandi mu bindi byiciro, abazegukana ibihembo, bazahembwa ibirimo ibikoresho bitandukanye bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere harimo icya Best Lash Artist [Utunganya neza ibitsike n’ingohe kurusha abandi] cyegukanywe n’uwitwa Shaggy, Best Make Up Artist yabaye Trendy Shadow mu gihe Ukora Imisatsi Neza [Best Hair Artist] yabaye uwitwa Eugene Hairstyle.

Hahembwe kandi utunganya Inzara neza [Best Nail Artist] yabaye uwitwa Isaiah Nails, ahakorerwa ibikorwa bya Massage heza [Best Waxing, Massage & Facial] habaye muri Alcobra Dubai, Ukora Tatoo Neza [Best Tattoo artist] yabaye Shema Tatoo, umwogoshi mwiza [Best Barber] aba Wamunigga umaze kwamamara mu kogosha ibyamamare, mu gihe Saloon nziza [Best Hair Saloon] yabaye Kigali Clipper Zone.

Abitabiriye iki gikorwa ku nshuro ya mbere, bagaragaje ko igihe cyari kigeze ngo bahabwe agaciro mu kazi kabo ka buri munsi cyane ko babayeho igihe kinini bitwa amazina atandukanye kubera ibyo bakora.

Niyikiza Olvier usanzwe akora akazi ko gutunganya ingohe z’abagore watangije ibi bihembo, yavuze ko nk’umuntu umaze igihe mu kazi ko gutunganya yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba we na bagenzi be badahabwa agaciro, ahitamo gutangiza ibi ibihembo.

Ati “Njye nakuze mbona ukuntu ibintu bikorwa ariko ni njye wabashije gukora nkamenyekana cyane, ariko ntabwo byari ibintu byoroshye cyane ko aka kazi gasaba kwihangana cyane kuko habamo imbogamizi nyinshi.”

Abandi batandukanye bagiye bavuga ko bamaze imyaka myinshi ibikorwa byabo bidahabwa agaciro ngo bihabwe ibihembo, ku buryo kuba ibi bihembo byaraje, byarabateye imbaraga kuko bumva ko ibyo bakora bifite agaciro.

Umwaka ushize, ibi bihembo byaratanzwe
Ababyitabiriye banasusurukijwe n’abarimo ababyinnyi bazwi mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Malawi: Hatangajwe igishobora kugarura uwabaye Perezida waje gutsindwa amatora

Next Post

Hatanzwe umucyo ku butumwa bw’uwatinyutse Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda akarwiyitirira mu buriganya

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku butumwa bw’uwatinyutse Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda akarwiyitirira mu buriganya

Hatanzwe umucyo ku butumwa bw’uwatinyutse Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda akarwiyitirira mu buriganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.