Amakipe arindwi mu munani azakina 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro yamenyekanye, nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/8 yarangiye, ahabura umukino umwe uzasiga hamenyekanye indi.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 no ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, habaye imikino yo kwishyura ya 1/8.
Police FC ifite iki gikombe, yasezereye Nyanza FC iyitsinze ibitego 3-0 ku busa byatsinzwe na Chukma, Byiringiro Lague na Mugisha Didier.
Police FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Muri 1/4, Police FC izahura na As Kigali yasezereye Vision FC, amakipe yombi yanganyije igitego kimwe ku kindi.
As Kigali ni yo yabanje igitego cyatsinzwe na Emmanuel Okwi, ariko kishyuwe na Twizerimana Onesime. As Kigali yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri.
Indi Kipe yabonye itike ya 1/4 ni APR FC yasezereye Musanze FC iyitsinze ibitego 4-0. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco watsinze bibiri na Mamadou Sy.
APR FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego bine ku busa, muri 1/4, izahura na Gasogi United yasezereye As Muhanga ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Andi makipe yageze muri 1/4, ni Amagaju FC yasezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Amagaju FC izahura na Mukura VS yasezereye Intare FC ku giteranyo cy’ibitego 2-0.
Rayon Sports FC yasezereye Rutsiro FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1 izahura n’izakomeza hagati ya Gorilla FC na City Boys, ari na wo mukino usigaye utuma hamenyekana ikipe ya munani igera muri 1/4 cy’irangiza.

Ephraim KAYIRANGA
RADIOTV10