Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya Amakipe yageze muri 1/4 cy’icy’Amahoro n’uko azahura

radiotv10by radiotv10
20/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya Amakipe yageze muri 1/4 cy’icy’Amahoro n’uko azahura
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe arindwi mu munani azakina 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro yamenyekanye, nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/8 yarangiye, ahabura umukino umwe uzasiga hamenyekanye indi.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 no ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, habaye imikino yo kwishyura ya 1/8.

Police FC ifite iki gikombe, yasezereye Nyanza FC iyitsinze ibitego 3-0 ku busa byatsinzwe na Chukma, Byiringiro Lague na Mugisha Didier.

Police FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Muri 1/4, Police FC izahura na As Kigali yasezereye Vision FC, amakipe yombi yanganyije igitego kimwe ku kindi.

As Kigali ni yo yabanje igitego cyatsinzwe na Emmanuel Okwi, ariko kishyuwe na Twizerimana Onesime. As Kigali yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri.

Indi Kipe yabonye itike ya 1/4 ni APR FC yasezereye Musanze FC iyitsinze ibitego 4-0. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Lamine Bah, Ruboneka Jean Bosco watsinze bibiri na Mamadou Sy.

APR FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego bine ku busa, muri 1/4, izahura na Gasogi United yasezereye As Muhanga ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Andi makipe yageze muri 1/4, ni Amagaju FC yasezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Amagaju FC izahura na Mukura VS yasezereye Intare FC ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Rayon Sports FC yasezereye Rutsiro FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1 izahura n’izakomeza hagati ya Gorilla FC na City Boys, ari na wo mukino usigaye utuma hamenyekana ikipe ya munani igera muri 1/4 cy’irangiza.

APR FC yageze muri 1/4 itsinze Musanze FC

Ephraim KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

Next Post

Igikekwa nk’intandaro yatumye umugore akata igitsina cy’umugabo we n’urwembe kikenda gucika

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa nk’intandaro yatumye umugore akata igitsina cy’umugabo we n’urwembe kikenda gucika

Igikekwa nk’intandaro yatumye umugore akata igitsina cy’umugabo we n’urwembe kikenda gucika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.