Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amakosa azatuma abashoferi bakurwaho amanota n’icyemezo bazajya bafatirwa mu mavugurura ari gukorwa

radiotv10by radiotv10
10/09/2025
in MU RWANDA
0
Menya amakosa azatuma abashoferi bakurwaho amanota n’icyemezo bazajya bafatirwa mu mavugurura ari gukorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ku mu mavugurura ari gukorwa mu itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, hateganyijwemo ibihano byo kwamburwa amanota ku bazajya bafatirwa mu makosa akomeye, aho bazajya batangirana umwaka amanota 15, ku buryo hari igihe uwakoze menshi ashobora kuzategekwa guhagarika gutwara ikinyabiziga.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bimwe mu bizaranga Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, rihindura iryari rimaze imyaka 38 rigenderwaho.

Dr Jimmy Gasore yavuze ko kuvugurura iri tegeko, bigamije kurijyanisha n’igihe, kandi rigasubiza bimwe mu bibazo byaterwaga n’ibyuho byagaragaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri ryari rimaze igihe.

Yagize ati “Bitewe n’igihe gishize itegeko ryakoreshwaga ntirigisubiza bihagije ibibazo bigaragara mu mikoreshereze y’umuhanda muri iki gihe.”

Zimwe mu mpinduka zizagaragara muri iri tegeko, zirimo ibijyanye n’imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ahazakoreshwa gukurwaho amanota ku bashoferi bazajya bisubiramo amakosa.

Minisitiri avuga ko atari buri kosa rizajya rituma umushoferi akurwaho amanota, ahubwo ko hari ibindi bizajya bishingirwaho.

Ati “Tuzareba ibyaha binini kandi bigaruka. Ni byo bizashyirirwaho amanota, nk’ibintu byo gutwara imodoka wasinze wanyoye ibirenze ibipimo, kubera ko ni ibyaha bibangamye cyane biteza impanuka nyinshi kandi bikunze kugaruka, ugasanga umuntu yabigize umuco.

Hari ibintu by’umuvuduko ukabije, hari abantu bashimishwa n’umuvuduko, yaguze imodoka imuhenze ifite imbaraga kuyitwara ku gipimo bikamugora, ugasanga ahora wenda bitewe n’ubushobozi bwe na ya mafaranga ibihumbi 25 bari kumuca ntacyo ari kumubwira, ariko ya manota uzayatangirana umwaka ari 15 agende agabanuka uko uhanwa, wenda nibigera mu kwezi kwa munani bakubwire bati ‘ba uparitse, utegereze ko umwaka ushira, ujye wabona andi 15’.”

Dr Jimmy Gasore, avuga ko n’ubusanzwe hariho uburyo bwo kureba uko abashoferi bitwara mu bijyanye n’amakosa, ku buryo ikoranabuhanga risanzwe ryifashishwa, n’ubundi rizafasha muri ubu buryo bushya bwo gukura amanota ku bashoferi.

Ati “Twumva ko ari bumwe mu buryo bwo kurwanya abahora basubira mu byaha ndetse no gushyigikira kubakira records abitwara neza kuko na bo bakenewe kumenyekana, n’ibigo by’ubwishingizi bikaba byabamenya bikagira n’uburyo bibafata.”

Mu mwaka ushize wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zirenga 9 600 zahitanye abantu 350, aho zimwe muri zo byagaragaye ko ziterwa n’ariya makosa agiye kujya atuma abashoferi bakurwaho amanota, nko gutwara abantu barengeje igipimo cya Alukolo, no kugendera ku muvuduko ukabije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Ibirambuye ku mpanuka y’urukuta rw’ahubakwa Urugomero rwagwiriye abantu i Nyamasheke

Next Post

Icyo umutwe wa Hamas uvuga ku gitero cya Israel muri Qatar cyahagurukije ibikomerezwa

Related Posts

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umutwe wa Hamas uvuga ku gitero cya Israel muri Qatar cyahagurukije ibikomerezwa

Icyo umutwe wa Hamas uvuga ku gitero cya Israel muri Qatar cyahagurukije ibikomerezwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.