Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibikorwa bigize ibyaha biregwa abarimo abagore bane bakekwaho guhohotera abarokotse Jenoside

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo abagore bane, bakurikiranyweho guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi, aho bakekwaho ibikorwa birimo kubabwira amagambo asesereza, kubarandura imyaka no gutera amabuye ku ngo zabo.

Aba bantu barimo abagore bane n’abagabo babiri, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, aho ibyaha bakekwaho byakorewe mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, bugira buti “Nk’uko bisobanurwa n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, mu bihe bitandukanye aba baregwa bagiye babwira amagambo mabi asesereza abagore batatu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe muri uwo Mudugudu, aho bababwiraga ko ari abakene batishoboye bananiranye; bigatuma Leta iza kubajugunya mu mudududu wa Mata.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Ibyo bikorwa byarakomeje bigera ubwo batangira kubarandurira imyaka no gutera amabuye mu ngo zabo, ndetse rimwe na rimwe abana babo na bo ku ishuri aho biga, bakabwirwa amagambo nk’ayo; cyangwa se bakabatangirira mu nzira batashye bagashaka kubagirira nabi.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/20218 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano na yo

Ingingo ya 11: Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside

Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira,

gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya jenoside, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + fifteen =

Previous Post

Guverinona yagize icyo ivuga ku bushotoranyi n’imirwano bivugwa hagati yurubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Sudani y’Epfo

Next Post

IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

Related Posts

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

IZIHERUKA

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare
AMAHANGA

Eng.-DRC and Burundi enter new cooperation after Military Collaboration

by radiotv10
17/11/2025
0

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-DRC and Burundi enter new cooperation after Military Collaboration

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.