• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibikorwa bigize ibyaha biregwa abarimo abagore bane bakekwaho guhohotera abarokotse Jenoside

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo abagore bane, bakurikiranyweho guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi, aho bakekwaho ibikorwa birimo kubabwira amagambo asesereza, kubarandura imyaka no gutera amabuye ku ngo zabo.

Aba bantu barimo abagore bane n’abagabo babiri, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, aho ibyaha bakekwaho byakorewe mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, bugira buti “Nk’uko bisobanurwa n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, mu bihe bitandukanye aba baregwa bagiye babwira amagambo mabi asesereza abagore batatu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe muri uwo Mudugudu, aho bababwiraga ko ari abakene batishoboye bananiranye; bigatuma Leta iza kubajugunya mu mudududu wa Mata.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Ibyo bikorwa byarakomeje bigera ubwo batangira kubarandurira imyaka no gutera amabuye mu ngo zabo, ndetse rimwe na rimwe abana babo na bo ku ishuri aho biga, bakabwirwa amagambo nk’ayo; cyangwa se bakabatangirira mu nzira batashye bagashaka kubagirira nabi.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/20218 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano na yo

Ingingo ya 11: Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside

Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira,

gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya jenoside, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − one =

Previous Post

Guverinona yagize icyo ivuga ku bushotoranyi n’imirwano bivugwa hagati yurubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Sudani y’Epfo

Next Post

IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.