Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibyaha byose bishinjwa abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone banibye miliyoni 400Frw

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
BREAKING: Herekanywe abiganjemo urubyiruko bakekwaho ubushukanyi bwibiwemo arenga Miliyoni 400Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 43 bagize itsinda ry’abiyise ‘Abameni’ bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku butekamutwe bakoreraga kuri Telefone bwatumye hibwa arenga miliyoni 400 Frw, bamaze kugezwa imbere y’Urukiko, aho baregwa ibyaha bine birimo icyo gushyiraho no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Aba bantu bagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri hirya y’ejo hashize tariki 24 Nzeri 2024, bari baherutse kwerekanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko hagati ya Mutarama na Nyakanga uyu mwaka, bari bamaze kwiba arenga miliyoni 400 Frw.

Aba bantu uko ari 43 biganjemo abo mu cyiciro cy’urubyiruko, aho bose bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko, bakaba barafatiwe mu bikorwa by’ubushukanyi bwo kuri telefone.

Ubushinjacyaha bugira buti “Aba bantu bose bahuriye mu mutwe w’abagizi ba nabi uzwi ku izina ry’Abameni bakaba babeshya abantu ko ari abakozi ba MTN, bakababwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone zabo bagomba kuyabasubiza, batayasubiza bagafunga ‘accounts’ zabo za ‘Moble Money’.”

Ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rubakurikiranyeho ibyaha bine:

1.Gushyiraho no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi

Ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 224 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 nk’uko ryahinduwe. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ntikijya munsi y’imyaka irindwi (7) ariko ntikirenga imyaka icumi (10) y’igifungo;

2.Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Icyaha giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 nk’uko ryahinduwe. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW);

3.Iyezandonke

Icyaha giteganywa mu ngingo ya 2 agace ka  (q) n’iya 54 zo mu Itegeko nº 028/2023 ryo ku wa 19/05/2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha  ni igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yejejwe;

4.Kudasobanura inkomoko y’umutungo

Icyaha giteganywa n’ingingo ya 9 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragarizwa inkomoko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Cosma ndayizeye says:
    1 year ago

    Nibyo bababwire nabandi kuko ntago aribo bonyiine

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Abacuruzi bagiriwe inama y’uburyo bahangana n’ikibabera umutwaro mu kohereza ibicuruzwa hanze

Next Post

Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.