Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ibyaha byose bishinjwa abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone banibye miliyoni 400Frw

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
BREAKING: Herekanywe abiganjemo urubyiruko bakekwaho ubushukanyi bwibiwemo arenga Miliyoni 400Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 43 bagize itsinda ry’abiyise ‘Abameni’ bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku butekamutwe bakoreraga kuri Telefone bwatumye hibwa arenga miliyoni 400 Frw, bamaze kugezwa imbere y’Urukiko, aho baregwa ibyaha bine birimo icyo gushyiraho no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Aba bantu bagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri hirya y’ejo hashize tariki 24 Nzeri 2024, bari baherutse kwerekanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko hagati ya Mutarama na Nyakanga uyu mwaka, bari bamaze kwiba arenga miliyoni 400 Frw.

Aba bantu uko ari 43 biganjemo abo mu cyiciro cy’urubyiruko, aho bose bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko, bakaba barafatiwe mu bikorwa by’ubushukanyi bwo kuri telefone.

Ubushinjacyaha bugira buti “Aba bantu bose bahuriye mu mutwe w’abagizi ba nabi uzwi ku izina ry’Abameni bakaba babeshya abantu ko ari abakozi ba MTN, bakababwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone zabo bagomba kuyabasubiza, batayasubiza bagafunga ‘accounts’ zabo za ‘Moble Money’.”

Ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rubakurikiranyeho ibyaha bine:

1.Gushyiraho no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi

Ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 224 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 nk’uko ryahinduwe. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ntikijya munsi y’imyaka irindwi (7) ariko ntikirenga imyaka icumi (10) y’igifungo;

2.Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Icyaha giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 nk’uko ryahinduwe. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW);

3.Iyezandonke

Icyaha giteganywa mu ngingo ya 2 agace ka  (q) n’iya 54 zo mu Itegeko nº 028/2023 ryo ku wa 19/05/2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha  ni igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yejejwe;

4.Kudasobanura inkomoko y’umutungo

Icyaha giteganywa n’ingingo ya 9 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragarizwa inkomoko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Cosma ndayizeye says:
    1 year ago

    Nibyo bababwire nabandi kuko ntago aribo bonyiine

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 10 =

Previous Post

Abacuruzi bagiriwe inama y’uburyo bahangana n’ikibabera umutwaro mu kohereza ibicuruzwa hanze

Next Post

Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

Related Posts

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

17/11/2025
Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

16/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.