Intumwa z’Igisirikare cya Tanzania ziri mu Rwanda, zitabiriye inama ya 10 ihuza ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania, kugira ngo busuzumire hamwe ishusho y’umutekano ku mipaka y’Ibihugu byombi.
Iri tsinda ry’ingabo za Tanzania, riri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, riyobowe n’umuyobozi wa Burigade ya 202 mu ngabo za Tanzania, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa.
Aba basirikare bo mu ngabo za Tanzania, ubwo bageraga mu Rwanda binjiriye ku mupaka wa Rusumo, bakiriwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda, Col Justus Majyambere.
Ubwo bageraga mu Rwanda, basuye Isoko rya Karehe ryo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, rinacururizamo Abanyatanzania bo mu Karere ka Karagwe.
Inama bitabiriye, izabera mu Karere ka Nyagatare, ikazabanzirizwa n’ibindi bikorwa by’aba basirikare bazabanza gusura ibikorwa byo ku mipaka y’Ibihugu byombi, mu Turere twa Kirehe na Kayonza, ndetse bakazanasura Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Ibi biganiro bigiye guhuza Ingabo z’Ibihugu byombi, bisanzwe biba buri mezi atatu, biba bigamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano ku mipaka y’ibi Bihugu by’ibituranyi, ndetse no gusangizanya amakuru ku bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse hakanasuzumwa umutekano w’abaturage bo ku bice byo ku mipaka.
RADIOTV10