Umwanditsi w’Umunya-Cameroon, Charles Onana yahamijwe n’Urukiko rwo mu Bufaransa icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari na we wa mbere ubihamijwe muri iki Gihugu, rumuhanisha kwishyura ihazabu y’ihumbi 8,4 by’ama-Euro mu minsi 120, atabikora, agafungwa.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024 nyuma yuko uru Rukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwari rwatangiye kuburanisha uyu mwanditsi mu ntangiro z’Ukwakira 2024.
Me Gisagara Richard, umwe mu banyamategeko bakurikiranye uru rubanza, yavuze ko nk’uruhande rw’abari bahagarariye u Rwanda muri uru rubanza, bishimiye iki cyemezo cy’Urukiko cyo guhamya uyu mwanditsi iki cyaha.
Yavuze ko hari hashize imyaka 12 hasabwa ko Ubutabera bw’Igihugu cy’u Bufaransa buhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hakunze kugaragara bamwe mu bagikora, none Onana akaba abaye uwa mbere ugihamijwe muri iki Gihugu.
Ati “Ni icyemezo cyadushimishije cyane, tukaba twumva ko kigiye kubera urugero abandi bose bari baragize Igihugu cy’u Bufaransa icy’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Me Gisagara yavuze ko Charles Onana yahanishijwe igihano cyo kwishyura ihazabu ya 8 400 Euro (arenga Miliyoni 11 Frw), ariko ko ikiba kigenderewe atari igihano, ahubwo ko ari ingaruka zo kuba yahamijwe iki cyaha.
Ati “Urebye ikintu kinini kiba kigenderewe, ntabwo ari igihano, kuko akenshi iyo uhamijwe icyo cyaha bwa mbere ntabwo igihano kiba kiri hejuru. Ikinini cyane ni uko iyo icyaha kiguhamye, ni icyasha bigushyiraho, iyo Ubucamanza bwemeje ko uri umuntu uhakana Jenoside, kugeza ubu ngubu abantu bari bamaze kwemezwa icyo cyaha, ni abantu bahakana Jenoside yakorewe Abayahudi, iyo icyo cyasha kimaze kugufata, nta muntu wongera kuguha ijambo.”
Avuga kandi ko ibi bizagira ingaruka zikomeye kuri Onana kuko yari asanzwe atunzwe no kwandika no gutangaza amakuru yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ubu nta muntu uzongera kumwizera no kumuha umwanya ngo abone aho anyuza ibyo yatangazaga.
Ati “Ntabwo wongera guca ku mateleviziyo azwi, ntabwo wongera kujya gutanga ibiganiro mbwirwaruhame. Ni cyo kintu cya mbere umuntu aba akurikiye, icya mbere ni ukugira ngo umuntu icyaha kimuhame.”
Charles Onana kandi yahise atangaza ko azajurira iki cyemezo yafatiwe, ariko ko iyi hazabu yakatiwe, aramutse atayitanze mu minsi 120, azahanishwa gufungwa iminsi 120.
RADIOTV10