Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya igihe ikibuga cy’indege gishya u Rwanda rugiye kunguka kizafungurira imiryango

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya igihe ikibuga cy’indege gishya u Rwanda rugiye kunguka kizafungurira imiryango
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko Ikibuga gishya cy’Indege cya Bugesera, kizatangira gukora mu myaka itatu iri imbere.

Yvonne Makolo yabitangarije i Doha ku wa Gatatu tariki 15 Gicurasi mu Nama y’Ihuriro ry’Ubukungu ya Qatar izwi nka ‘Qatar Economic Forum’.

Igice cya mbere cy’iki Kibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba gifite ubugari bwa Metero kare ibihumbi 130, kikazaba gifite ubushobozi bwo kunyuraho abagenzi miliyoni umunani ku mwaka, mu gihe imibare iteganya ko mu myaka iri imbere kizajya cyakira abarenga miliyoni 14.

Iki kibuga cy’indege giherereye mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe kandi ko kizajya cyakira imizigo ipima toni ibihumbi 150 ku mwaka.

Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’Indege mpuzamahanga, biteganyijwe ko izarangira mu mwaka wa 2026, gitwaye agera muri Miliyari 2 $ (arenga Miliyari 2 500 Frw). Ni ukuvuga hafi 1/2 cy’ingengo y’Imari y’u Rwanda igezweho muri iki gihe.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, ubwo yari muri iyi nama yabereye i Doha, yagize ati “Imirimo yo kubaka yo irarimbanyije. Turenda kugera mu cyiciro cy’imirimo yo gusoza ibikorwa byo hadi ku butaka, ubundi tugatangira ibikorwa bizamuye. Turateganya ko hagati ya 2027 na 2028 mu bijyanye n’imikorere y’ibibuga by’Indege kizaba gikora.”

Yvonne Makolo, yakomeje avuga ko Ikibuga cy’Indege cya Kigali, kizakomeza kwifashishwa nk’ihuriro ry’ibyerecyezo bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika, nk’uko bimeze ku cya Addis Ababa muri Ethiopia.

Yavuze ko ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bwa Sosiyete y’Indege ya Qatar Airways izaba ifitemo imigabane ya 60%, ndetse ikaba inafite 49% by’imigabane muri sosiyete ya RwandAir.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Mohammed Al Meer yavuze ko kuba Qatar ikomeje ibikorwa by’ishoramari nk’ibi, ari ugukomeza gufasha Afurika kurushaho kugenderana mu by’ingendo z’indege.

Yavuze kandi ko uretse kuba iyi sosiyete ikorana n’u Rwanda, iri no mu mikoranire y’ibice byo muri Afurika y’amajyepfo.

Ku bijyanye n’ubukererwe bwabaye mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, Al Meer yavuze ko ubu bari mu biganiro n’ababaha ibikoresho ndetse n’abakozi, kugira ngo uyu mushinga w’ikibuga cy’indege urangire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Umuhanzi ugezweho wagize ikibazo cy’uruhu yagaragaje ko cyakomeje anavuga inkuru afitiye abakunzi-AMAFOTO

Next Post

Hatangajwe ibiri gukorerwa abimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda n’ikizakorerwa abazabyanga

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibiri gukorerwa abimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda n’ikizakorerwa abazabyanga

Hatangajwe ibiri gukorerwa abimukira u Bwongereza buzohereza mu Rwanda n’ikizakorerwa abazabyanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.