Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwajuririwe icyemezo cyo gufungura Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we, rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo uru rubanza, kuko hagomba kuvugirwamo iby’impamvu mbonezabupfura, kubera ibijyanye n’amashusho y’imikoreshereze y’ibitsina biregwa uyu mukozi w’Imana.
Bishop Harerimana Jean Bosco wo mu Itorero Zeraphat Holy Church, n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne baregwa icyaha cyo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Aba bombi baherutse kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rwabo ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, nyuma yuko bari batanze ingwate y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.
Ubushinjacyaha butanyuzwe n’iki cyemezo cyo kurekurwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kuri uyu wa Mbere, uru Rukiko rwakiriye ababuranyi ngo ruburanishe ubujurire, aho abaregwa hitabye Bishop Harerimana Jean Bosco atari kumwe n’umugore we.
Nk’uko byari byagenze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ubushinjacyaha bwongeye gusaba Umucamanza gushyira mu muhezo uru rubanza ku bw’impamvu z’ibivugirwamo biganisha ku myanya ndangagitsina, bityo ko rwashyirwa mu muhezo mu rwego rw’impambo mbonezabupfuta.
Uregwa wunganiwe n’Abanyamategeko babiri, abajijwe niba kuba urubanza aregwamo rwashyirwa mu muhezo, yavuze ko kuri we ntacyo bitwaye.
Umucamanza yafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo uru rubanza, anasaba abari baje gukurikirana iburanisha gusohoka, bamwe ntibabyakira neza ndetse baranimyoza.
RADIOTV10