Umubare w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, wongerewe nyuma y’uko Perezida w’iki Gihugu Filipe Nyusi, abivuzeho ko abasirikare b’u Rwanda bagiye kongerwa kugira ngo bahangane n’ibitero by’ibyihebe byo mu mutwe ushamikiye ku wiyise Leta ya Kisilamu.
Mu cyumweru gishize, tariki 20 Gicurasi 2024, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yari yavugiye kuri Radio y’Igihugu ko, u Rwanda rugiye kohereza abandi basirikare mu rwego rwo guhangana n’ibitero bigabwa n’ibyihebe mu majyaruguru y’iki Gihugu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemeje ko u Rwanda ruherutse kongera imbaraga mu bikorwa by’ingabo zarwo ziri mu butumwa mu Turere twa Palma, Mocimboa da Praia na Ancuabe, aho hoherejwe abandi basirikare b’inyongera 2 000.
Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko kongera umubare w’abasirikare b’u Rwanda muri ibi bikorwa bigamije “koroshya ibikorwa byo kwirukana ibyihebe bigisigaye byihishe mu mashyamba yo mu Karere ka Mocamia.”
Nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zirukanye ibyihebe mu Mijyi imwe n’imwe ndetse n’ibice by’icyaro muri Cabo Delgado, zikomeje kubyirukana mu bice bihana imbibi n’iyi Ntara, mu Ntara ya Nampula.
Ni mu gihe kandi ingabo za SADC ziri mu butumwa bwiswe SAMIM, zo ziteganya kurangiza ubutumwa bwazo mu mpera z’uyu mwaka.
Abasesenguzi bakavuga ko nyuma y’uko izi ngabo za SADC zizaba zivuye mu bice zarimo, iz’u Rwanda n’iza Mozambique zizahura n’akazi gakomeye ko kurwana urundi rugamba rw’ibi byihebe kuko bizaba bibonye icyuho, bityo ko hakenewe kongera imbaraga nk’uko RDF yabigenje.
Kuva tariki 26 Mata kugeza ku ya 04 Gicurasi 2024, RDF ifatanyije n’igisirikare cya Mozambique, bakoze ibitero byo kwirukana ibyihebe bikihishe mu bice by’amashyamba bya Odinepa, Nasua, Mitaka na Manika, mu Karere ka Eráti District mu Ntara ya Nampula, aho “bacye muri bo babashije gucika banyuze mu mugezi wa Lurio.”
Brig Gen Rwivanga avuga ko ibyo byihebe byakomeje kwihisha mu bice by’amashyamba kuva byakwamururwa n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique.
Kongera umubare w’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri Mozambique, bibaye mu gihe muri uku kwezi, Perezida w’iki Gihugu, Filipe Nyusi yari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Ihuriro rya Africa CEO Forum, aho yanabonanye na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro birimo ibyo gukomeza kongerera ingufu umubano uri hagati y’Ibihugu byombi.
RADIOTV10