Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza b’abanyabiraka

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impamvu Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza b’abanyabiraka
Share on FacebookShare on Twitter

Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano y’akazi k’igihe kirangira, kugira ngo babufashe guhangana n’ikibazo cy’imanza zidindira zikamara igihe zitaracibwa.

The New Times itangaza ko ifite amakuru ko hari Abacamanza 20 n’abanditsi b’Inkiko 10 bahawe akazi k’amasezerano y’amezi atandatu bazakora mu nkiko ziganjemo izo ku rwego rw’ibanze.

Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda, Harrison Mutabazi yatangaje ko aka kazi k’amasezerano y’igihe kirangira kahawe Abacamanza, ari mu rwego rwo kugabanya icyuho kikiri mu manza zimara igihe zitaracibwa.

Yagize ati “Ni byo dufite imanza zidindira. Dufite icyuho mu manza zicibwa kandi nkuko tubizi dufite abakoze badahagije mu Nkiko. Rero aba bacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano, baje kugira uruhare mu guhangana n’iri dindira.”

Abacamanza bahabwa amasezerano y’akazi arangira, bashobora no kuva mu basanzwe ari abacamanza mu Nkiko, gusa Itegeko rigenga urwego rw’Abacamanza n’abakozi bo muri uru rwego, rivuga ko abashobora guhabwa aya masezerano batagomba kuba ari abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga cyangwa urw’Ubujurire.

Iri tegeko kandi rivuga ko bashobora no kuba ari Abanyamategeko bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’amategeko, ubundi bagakoreshwa ibizamini n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ikuriwe na Perezida wayo akaba na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mutabazi yatangaje ko aba bacamanza bashobora guhabwa akazi k’amasezerano arangira, “bakora ibizamini byanditse ndetse n’ibyo kubazwa, ubundi bagatoranywa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza hagendewe ku manota bagize. Ubundi bakemezwa bakanarahira ndetse bakanahabwa amahugurwa.”

Mutabazi yavuze ko atari ubwa mbere aba bacamanza bagiye kwifashishwa mu Rwanda kuko no mu myaka umunani ishize, bakoreshejwe ndetse bagatanga umusaruro ushimishije.

Ubucamanza bw’u Rwanda busanzwe bufite ikibazo cy’imanza zidindira aho imibare igagaza ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2020-2021 ziyongereyeho 28% zikava kuri 22 784 zikagera kuri 29 259, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyaratumye Inkiko zitaburanisha imanza mu nkiko nubwo zifashishaga uburyo bw’ikoranabuhanga.

Muri uyu mwaka w’ubucamanza wa 2020-2021 kandi, igihe urubanza rumara ruburanishwa cyavuye ku mezi umunani (8) kigera ku mezi 10.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

Next Post

Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Related Posts

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces
AMAHANGA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.