Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza b’abanyabiraka

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impamvu Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza b’abanyabiraka
Share on FacebookShare on Twitter

Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano y’akazi k’igihe kirangira, kugira ngo babufashe guhangana n’ikibazo cy’imanza zidindira zikamara igihe zitaracibwa.

The New Times itangaza ko ifite amakuru ko hari Abacamanza 20 n’abanditsi b’Inkiko 10 bahawe akazi k’amasezerano y’amezi atandatu bazakora mu nkiko ziganjemo izo ku rwego rw’ibanze.

Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda, Harrison Mutabazi yatangaje ko aka kazi k’amasezerano y’igihe kirangira kahawe Abacamanza, ari mu rwego rwo kugabanya icyuho kikiri mu manza zimara igihe zitaracibwa.

Yagize ati “Ni byo dufite imanza zidindira. Dufite icyuho mu manza zicibwa kandi nkuko tubizi dufite abakoze badahagije mu Nkiko. Rero aba bacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano, baje kugira uruhare mu guhangana n’iri dindira.”

Abacamanza bahabwa amasezerano y’akazi arangira, bashobora no kuva mu basanzwe ari abacamanza mu Nkiko, gusa Itegeko rigenga urwego rw’Abacamanza n’abakozi bo muri uru rwego, rivuga ko abashobora guhabwa aya masezerano batagomba kuba ari abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga cyangwa urw’Ubujurire.

Iri tegeko kandi rivuga ko bashobora no kuba ari Abanyamategeko bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’amategeko, ubundi bagakoreshwa ibizamini n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ikuriwe na Perezida wayo akaba na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mutabazi yatangaje ko aba bacamanza bashobora guhabwa akazi k’amasezerano arangira, “bakora ibizamini byanditse ndetse n’ibyo kubazwa, ubundi bagatoranywa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza hagendewe ku manota bagize. Ubundi bakemezwa bakanarahira ndetse bakanahabwa amahugurwa.”

Mutabazi yavuze ko atari ubwa mbere aba bacamanza bagiye kwifashishwa mu Rwanda kuko no mu myaka umunani ishize, bakoreshejwe ndetse bagatanga umusaruro ushimishije.

Ubucamanza bw’u Rwanda busanzwe bufite ikibazo cy’imanza zidindira aho imibare igagaza ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2020-2021 ziyongereyeho 28% zikava kuri 22 784 zikagera kuri 29 259, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyaratumye Inkiko zitaburanisha imanza mu nkiko nubwo zifashishaga uburyo bw’ikoranabuhanga.

Muri uyu mwaka w’ubucamanza wa 2020-2021 kandi, igihe urubanza rumara ruburanishwa cyavuye ku mezi umunani (8) kigera ku mezi 10.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 16 =

Previous Post

AMAFOTO: Umukinnyi wa Football yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu yambaye ikabutura na T-Shirt

Next Post

Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Related Posts

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

by radiotv10
14/11/2025
0

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, yateguje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bimwe byo mu Turere twa Nyarugenge, Nyamasheke na...

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

by radiotv10
14/11/2025
0

Abakoresha Gare ya Nyanza barasaba ko yakongerwa cyangwa igasanwa, kuko yabaye nto cyane ugereranyije n’umubare w’ibinyabiziga n’abagenzi biyongereye muri iyi...

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

by radiotv10
14/11/2025
0

Musonera Germain wakoze mu biro bya Minisitiri w’Intebe, wanifuzaga kuba Umudepite akaza gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yakatiwe...

IZIHERUKA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga
MU RWANDA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

14/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

14/11/2025
Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

14/11/2025
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.