Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu yatumye hasubikwa ubugirakabiri urubanza rwa Kazungu utakandagiye ku Rukiko

radiotv10by radiotv10
12/01/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya impamvu yatumye hasubikwa ubugirakabiri urubanza rwa Kazungu utakandagiye ku Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica abantu 14 basanzwe mu cyobo akekwaho kuba yari yarabashyinguyemo aho yari acumbitse, urubanza aregwamo rwasubitswe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko ari we ubyisabiye.

Byari byitezwe ko uru rubanza ruburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, nyuma y’uko imanza aregwamo zihujwe.

Abunganira Kazungu Denis barimo Me Faustin Murangwa bari bageze mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ariko umukiliya wabo [Kazungu] we yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, ari aho afungiye ku Igororero rya Nyarugenge i Mageragere.

Kazungu ndetse n’abamwunganira, babwiye Urukiko ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza, bityo ko basaba ko urubanza rusubikwa.

Kazungu Denis ubwe yabwiye Inteko y’Urukiko ko yabyumvikanyeho n’umwunganizi we gusaba ko urubanza rusubikwa kugira ngo babone umwanya uhagije wo gutegura urubanza.

Me Faustin Murangwa yatangaje ko atabonye umwanya uhagije wo kwicarana n’umukiliya we ngo bategure urubanza, icyakora ko nyuma y’icyumweru kimwe biteguye kuburana.

Urukiko rwumvise icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, rwemeza ko urubanza rusubikwa; rukazasubukurwa tariki 02 Gashyantare 2024.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Kazungu Denis yagombaga kuburanishwa mu rundi rubanza aregwamo gusambanya umugore, ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko uru rubanza rwahuzwa n’urwari uyu munsi aregwamo ibi byaha byo kwica abantu.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10 birimo ibi byo kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, bivugwa ko bahuriraga mu kabari akabajyana we nk’abagiye kwinezeza, bagerayo akabambura ibyo bafite ubundi akabivugana abanje kubasambanya.

Mu ibazwa rye yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse n’imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije ku ifungwa ry’agateganyo, uregwa yemeye ibyaha byose, avuga ko impamvu yakoreraga abakobwa ibyo byaha, ariko na bo babaga bamaze kumwanduza Virusi Itera SIDA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Ngoma: Abacuruzi basobanuye ingeso ibahombya yadukanywe n’abana

Next Post

Ibyo Minisitiri yasobanuriye Abadepite ku kibazo abaturage bamaranye imyaka 40 ntibyabanyuze

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Minisitiri yasobanuriye Abadepite ku kibazo abaturage bamaranye imyaka 40 ntibyabanyuze

Ibyo Minisitiri yasobanuriye Abadepite ku kibazo abaturage bamaranye imyaka 40 ntibyabanyuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.