Urubanza ruregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsinda, rwashyizwe mu muhezo, ku bw’ubusabe bw’uwahohotewe [Annet Murava-Umugore w’uregwa] wabyifuje ku bw’inyungu z’umuryango.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko uregwa [Bishop Gafaranga] yari yagejejwe ku Rukiko, aho yazanywe mu gitondo cya kare ndetse akinjira mu cyumba cy’iburanisha, itangamazamakuru ritamuciye iryera.
Annet Murava, umugore w’uregwa ari na we watanze ikirego, na we ari mu bitabiriye iri buranisha, na we wahageze mu gitondo agahita yinjira mu cyumba cy’iburanisha.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025 ubwo uregwa yagezwaga imbere yarwo.
Ni nyuma yuko icyifuzo cyo gushyira mu muhezo uru rubanza, gitanzwe n’Ubushinjacyaha bwavuze ko gishingiye ku busabe bw’uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari we Annet Murava, umugore wa Bishop Gafaranda.
Umushinjacyaha yavuze ko hakurikijwe ibizavugirwa muri uru rubanza, bizumvikano ibijyanye n’amabanga y’umuryango, ku buryo bikenewe ko rushyirwa mu muhezo kugira ngo bitazabangamira umurongo mbonezabupfura nyarwanda.
Uyu Mushinjacyaha wagezaga icyifuzo cye ku Rukiko, yifashishije Ingingo y’ 131 y’Itegeko ryerecyeye Imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, ivuga ko ubusanzwe iburanisha ribera mu ruhame, ariko ikagira irengayobora, igira iti “Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose Umucamanza asanze ari ngombwa.”
Bishop Gafaranga abajijwe icyo avuga kuri iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, yavuze ko agishyigikiye, kuko cyatuma hatagira ikibangamira umuryango, ndetse binashimangirwa n’umunyamategeko we wavuze ko na bo bari bafite gahunda yo gutanga icyo cyifuzo.
Umucamanza amaze kumva ibitangaza n’impande zombi, yanzuye ko iburanisha rikomereza mu muhezo, asaba abari baryitabiriye, batari mu bagenwa n’itegeko, gusohoka mu cyumba cy’iburanisha.
Bishop Gafaranga uzwi mu biganiro byo ku miyoboro ya YouTube, yatawe muri yombi tariki Indwi Gicurasi 2025 akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Uyu mugabo wari ucumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya ya Nyamata, yari aherutse gukorerwa dosiye n’uru Rwego ishyikirizwa Ubushinjacyaha, na bwo bwaje kuyiregera Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.
Amakuru ava mu bazi umuryango wa Bishop Gafaranga, avuga ko uyu mugabo yahohoteraga umugore we Annet Murava, bikaza kugera kure, ari na ho uyu mugore usanzwe ari umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, yaje gufatira icyemezo cyo kwiyambaza inzego z’ubutabera.
RADIOTV10