Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu yatumye urubanza ruregwamo ‘Bishop Gafaranga’ rushyirwa mu muhezo

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Umugabo we Bishop Gafaranga akurikianyweho icyaha cy'ihohotera rishingiye ku gitsina

Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsinda, rwashyizwe mu muhezo, ku bw’ubusabe bw’uwahohotewe [Annet Murava-Umugore w’uregwa] wabyifuje ku bw’inyungu z’umuryango.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko uregwa [Bishop Gafaranga] yari yagejejwe ku Rukiko, aho yazanywe mu gitondo cya kare ndetse akinjira mu cyumba cy’iburanisha, itangamazamakuru ritamuciye iryera.

Annet Murava, umugore w’uregwa ari na we watanze ikirego, na we ari mu bitabiriye iri buranisha, na we wahageze mu gitondo agahita yinjira mu cyumba cy’iburanisha.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025 ubwo uregwa yagezwaga imbere yarwo.

Ni nyuma yuko icyifuzo cyo gushyira mu muhezo uru rubanza, gitanzwe n’Ubushinjacyaha bwavuze ko gishingiye ku busabe bw’uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari we Annet Murava, umugore wa Bishop Gafaranda.

Umushinjacyaha yavuze ko hakurikijwe ibizavugirwa muri uru rubanza, bizumvikano ibijyanye n’amabanga y’umuryango, ku buryo bikenewe ko rushyirwa mu muhezo kugira ngo bitazabangamira umurongo mbonezabupfura nyarwanda.

Uyu Mushinjacyaha wagezaga icyifuzo cye ku Rukiko, yifashishije Ingingo y’ 131 y’Itegeko ryerecyeye Imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, ivuga ko ubusanzwe iburanisha ribera mu ruhame, ariko ikagira irengayobora, igira iti “Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose Umucamanza asanze ari ngombwa.”

Bishop Gafaranga abajijwe icyo avuga kuri iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, yavuze ko agishyigikiye, kuko cyatuma hatagira ikibangamira umuryango, ndetse binashimangirwa n’umunyamategeko we wavuze ko na bo bari bafite gahunda yo gutanga icyo cyifuzo.

Umucamanza amaze kumva ibitangaza n’impande zombi, yanzuye ko iburanisha rikomereza mu muhezo, asaba abari baryitabiriye, batari mu bagenwa n’itegeko, gusohoka mu cyumba cy’iburanisha.

Bishop Gafaranga uzwi mu biganiro byo ku miyoboro ya YouTube, yatawe muri yombi tariki Indwi Gicurasi 2025 akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo wari ucumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya ya Nyamata, yari aherutse gukorerwa dosiye n’uru Rwego ishyikirizwa Ubushinjacyaha, na bwo bwaje kuyiregera Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.

Amakuru ava mu bazi umuryango wa Bishop Gafaranga, avuga ko uyu mugabo yahohoteraga umugore we Annet Murava, bikaza kugera kure, ari na ho uyu mugore usanzwe ari umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, yaje gufatira icyemezo cyo kwiyambaza inzego z’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 16 =

Previous Post

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Next Post

Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

Perezida Trump yongeye kubazwa ku by’u Rwanda na Congo nabwo arigengesera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.