- Ibyo gutanga amasoko kuri Kompanyi byavuyeho
- Kuba Kompanyi yakwiharira icyekerezo kimwe na byo byarangiye
Hatangajwe ingamba nshya mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zumvikanamo impinduka nko kuba umuhanda umwe mu Mujyi wa Kigali uzajya ukorwamo na sosiyete nibura ebyiri, ndetse abantu ku giti cyabo bakaba bemerewe kwinjira muri uru rwego.
Izi ngamba zatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, zizatangira kubahirizwa tariki 15 Ukuboza 2023, ziteganya ko Sosiyete, ishyirahamwe cyangwa umuntu ku giti cye ufite bisi yujuje ibisabwa byo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, azabanza guhabwa icyemezo na RURA.
Iri tangazo rya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, rikomeza rivuga ko “abahawe icyemezo kibemerera gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bazakorera mu mihora (koridoro) igizwe n’imihanda itandukanye. Buri muhanda uzaba uriho nibura abatanga iyo serivisi babiri.”
Agaruka ku mpinduka zabaye muri uru rwego, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yazishyize mu byiciro bine, ati “Icya mbere ni uko umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa ashobora kuza agahabwa uruhushya agatwara abantu mu Mujyi wa Kigali, bitandukanye n’uko mbere wasangaga twaratangaga isoko, abaritsindiye akaba ari bo bazemererwa gutwara abantu.
Icya kabiri, ntabwo icyerekezo kimwe cyangwa umuhanda umwe, kizajya gikoramo umuntu umwe. Tuzajya dushyiramo abantu babiri cyangwa barenze, kugira ngo habeho ihangana, umuntu akore yumva ko natanga serivisi mbi hari abandi bari butange serivisi nziza, bityo bimwongerere ubushake bwo gukora neza kurushaho.”
Nanone kandi kubera imihanda mishya igenda ikorwa muri Kigali, umucuruzi cyangwa sosiyete ishobora kuzajya ibona hari icyerekezo gikenewe gukoreramo imodoka, ku buryo yajya gusaba uburenganzira RURA, kugira ngo bakorere muri icyo cyerekezo.
Indi mpinduka ni ukwemerera imodoka nto zizwi nka ‘Taxi Mini-Bus’ gutwara abagenzi mu bice by’inkengero z’umujyi ariko mu Mujyi Kigali, mu gihe mbere zitari zemerewe gukora muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko bisi zemerewe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ari izifite nibura imyanya 29, icyakora nanone ngo izitwara abagenzi 70 ni zo zizahabwa iya mbere mu mihanda.
RADIOTV10
Ibi turabishimye,kandi bizatuma baba abagurisha beza.