Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yigaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro irimo gutegeka iki Gihugu kuganira na M23 ndetse no gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano byihuse.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 nyuma yuko itumijwe na Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye EAC, wayihamagaje ubwo imirwano imaze igihe ishyamiranyije FARDC na M23 yahinduraga isura yasize uyu mutwe ufashe umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ni inama ititabiriwe na Perezida Felix Tshisekedi uyobora iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri muri ibi bibazo byigagwaho, ndetse ntihagira n’umuhagararira.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, rigaragaza ibyavuye muri iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

EAC yatangaje ko abitabiriye iyi nama bagaragaje ko batewe impungenge kandi babajwe no kuba ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC biri kurushaho gukara, kandi bikaba bikomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile ndetse bigasiga ingaruka nyinshi ku kiremwamuntu byumwihariko abagore n’abana.

Muri iri tangazo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu muryango wagize uti “Inama yihanganishije imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibibazo biherutse gukaza umurego, kandi yifuriza gukira vuba abakomeretse.”

Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bagaragaje impungenge batewe n’ibikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo bikomeje gukorerwa za ambasade z’Ibihugu binyuranye, n’abakozi bazo bari i Kinshasa.

Iri tangazo rikagira riti “Ku bw’iyo mpamvu, Inama yasabye Guverinoma ya DRC kurinda ubuzima bw’abadipolomate n’ibyabo.”

Muri iri tangazo, EAC yakomeje igira ati “Inama kandi yasabye impande ziri mu bushyamirane mu burasirazuba bwa DRC, guhagarika imirwano byihuse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka.”

Uyu muryango uvuga kandi ko “iyi nama yibukije ko hagomba gukoreshwa inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’amakimbirane, kandi inasaba yivuye inyuma Guverinoma ya DRC kwinjizamo impande zose zirebwa, zirimo na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ibigiramo uruhare.”

Naho ingabo z’Umuryango wa SADC na zo zagize uruhare mu gutuma ibi bibazo bikara, Abakuru b’Ibihugu banzuye ko habaho ibiganiro hagati y’uyu muryango ndetse na EAC, banasaba Umuyobozi w’uyu Muryango kuganira mu gihe cya vuba na mugenzi we uyobora SADC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + fifteen =

Previous Post

Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo

Next Post

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y'ibyabaye i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.