Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya imyanzuro yafatiwe mu nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yigaga ku bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yigaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro irimo gutegeka iki Gihugu kuganira na M23 ndetse no gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano byihuse.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 nyuma yuko itumijwe na Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye EAC, wayihamagaje ubwo imirwano imaze igihe ishyamiranyije FARDC na M23 yahinduraga isura yasize uyu mutwe ufashe umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ni inama ititabiriwe na Perezida Felix Tshisekedi uyobora iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri muri ibi bibazo byigagwaho, ndetse ntihagira n’umuhagararira.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, rigaragaza ibyavuye muri iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

EAC yatangaje ko abitabiriye iyi nama bagaragaje ko batewe impungenge kandi babajwe no kuba ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC biri kurushaho gukara, kandi bikaba bikomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile ndetse bigasiga ingaruka nyinshi ku kiremwamuntu byumwihariko abagore n’abana.

Muri iri tangazo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu muryango wagize uti “Inama yihanganishije imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibibazo biherutse gukaza umurego, kandi yifuriza gukira vuba abakomeretse.”

Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bagaragaje impungenge batewe n’ibikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo bikomeje gukorerwa za ambasade z’Ibihugu binyuranye, n’abakozi bazo bari i Kinshasa.

Iri tangazo rikagira riti “Ku bw’iyo mpamvu, Inama yasabye Guverinoma ya DRC kurinda ubuzima bw’abadipolomate n’ibyabo.”

Muri iri tangazo, EAC yakomeje igira ati “Inama kandi yasabye impande ziri mu bushyamirane mu burasirazuba bwa DRC, guhagarika imirwano byihuse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka.”

Uyu muryango uvuga kandi ko “iyi nama yibukije ko hagomba gukoreshwa inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’amakimbirane, kandi inasaba yivuye inyuma Guverinoma ya DRC kwinjizamo impande zose zirebwa, zirimo na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ibigiramo uruhare.”

Naho ingabo z’Umuryango wa SADC na zo zagize uruhare mu gutuma ibi bibazo bikara, Abakuru b’Ibihugu banzuye ko habaho ibiganiro hagati y’uyu muryango ndetse na EAC, banasaba Umuyobozi w’uyu Muryango kuganira mu gihe cya vuba na mugenzi we uyobora SADC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + thirteen =

Previous Post

Njye narabibonaga-P.Kagame mu nama itabonetsemo Tshisekedi yagaragaje intandaro yo gukaza umurindi kw’ibyo muri Congo

Next Post

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y'ibyabaye i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.