Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Messengers Singers barateganya gukorera igitarambo kuri You Tube

radiotv10by radiotv10
30/09/2021
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Messengers Singers barateganya gukorera igitarambo kuri You Tube
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Messengers Singers basohoye indirimbo igakundwa na benshi bagiye gukora igitaramo kuri YouTube.

Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana “Messengers Singers”, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali nyuma y’uko basohoye indirimbo ryashyize ‘‘Urahambaye’’, igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.

Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe  Emile, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunnzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

Ati :‘‘Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza kuyindi mishinga mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n’Indirimbo project twatangiye gukora muri studio”.

Emile avuga ko ‘‘Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’umwaka hifashishizwe ikoranabuganga (YouTube) ”.

Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ irimo amagambo y’Isanamutima hari aho baririmba bati ‘‘ Mana ny’irema urahambaye, ntakiriho nacyimwe cyitagenwe nawe duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa ”.

Indirimbo ‘‘Urahambaye’’ yakozwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Mucyo Serge.

Image

Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana “Messengers Singers”

Messengers Singers igizwe n’abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

Messengers Singers yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo Umusumari, Iyo Avuze, Nyuma ya Byose na Iz’Impamvu yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

Ibihangano by’iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

Umva unarebe indirimbo “Urahambaye” ya Messengers Singers unyuze aha …. Messengers Singers – URAHAMBAYE [Official Video] – YouTube

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTv10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eleven =

Previous Post

CRICKET: Mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, abafana baremewe

Next Post

UEFA CL: Umukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo Villareal watumye aca gahigo

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

by radiotv10
09/11/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze...

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

IZIHERUKA

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UEFA CL: Umukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo Villareal watumye aca gahigo

UEFA CL: Umukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo Villareal watumye aca gahigo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.