‘Mfura ifubitse u Rwanda’: Iby’ingenzi mu ruzinduko rwa Perezida rwasendereje akanyamuneza mu Banyarwanda n’amafoto 40

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva tariki 25 kugeza ku ya 28 Kanama 2022, ni iminsi y’ibyishimo mu Banyarwanda bongeye kuganira imbonankubone n’Umukuru w’Igihugu cyabo, Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka itatu iyi gahunda itabaho kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumaga abantu badahurira hamwe.

Muri Gicurasi 2019, ni bwo Perezida Kagame yaherukaga kugenderera abaturage bakaganira nk’uku ubwo yasuraga Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Izindi Nkuru

Ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 25 Kanama 2022, Umukuru w’u Rwanda yasuye abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, abimburira uruzinduko rwe mu Karere ka Ruhango.

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Abanyaruhango, ababwira ko baherukanaga mu bihe by’amatora, abasaba kumutora kandi ko babikoze, ababwira ko icyo bapfanaga atari amatora gusa kuko hari ibindi byinshi bapfana.

Icyo gihe yagize ati “Ndibuka twahuye turi mu bihe by’amatora, icyo gihe duhura twasezeranye byinshi, ku ruhare rwanyu ibyinshi byarakozwe. Icyo gihe mwaratoye nkuko twari twabisezeranye, mutora neza ndetse mushyiramo umwenda, nsigarana umwenda wanyu, umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose ariko turacyakomeza.”

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi wa Kane, Perezida Kagame yanagiranye ikiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo, ikiganiro cyabereye mu Karere ka Huye.

Muri iki kiganiro, Umukuru w’u Rwanda yibukije Abanyarwanda ko bagomba guhora bashyize hamwe kuko ari yo nzira izabafasha kugera ku byo bifuza.

Yaboneyeho kunenga abatana bakajya mu murongo udakwiye, akunze kugereranya nk’insenene zirengagiza ko uwazifashe ashaka kuzirya, na zo ubwazo zigashaka kuryana.

Yagize ati “Natwe ntituzamere nk’isenene kuko hari ikidutegereje, waryana wagira ute urarangiza hari ibigutegereje. Ibyiza rero ni uko wamenya ibyo bigutegereje, niba ufite uko uhangana na byo ugahangana na byo ariko ntuhangane n’uwo musangiye ikibazo.”

Bucyeye bwaho, ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, Perezida Paul Kagame yasuye umukecuru Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110 usanzwe akunda umukuru w’u Rwanda, utuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, baraganira.

Nyiramandwa yaboneyeho kongera gushimira Perezida Paul Kagame ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda ndetse n’imibereho yageze kuri buri wese, amwifuriza gukomeza kugira ibyiza ndetse n’umuryango we.

Uwo munsi kandi Umukuru w’u Rwanda yahise ajya kuganira n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu Karere ka Nyamagabe bari baje kumwakirira kuri Stade ya Nyagisenyi.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Nyamagabe yateye imbere ariko ikwiye gutera imbere kurushaho, aboneraho gusaba inzego bwite za Leta ndetse n’abikorera kubigiramo uruhare.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Abaturage barenga ibihumbi 100 bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, baje kumwakirira ku kibuga cy’umupira giherereye mu Murenge wa Kagano.

Ni uruzinduko rwagaragayemo umwihariko kuko mu bakiriye umukuru w’u Rwanda barimo ababyeyi bari bakenyeye imishanana baniteye imyitero bya Kinyarwanda, bateze ingori, bitwaje ibibumbatiye umuco nyarwanda, birimo ibisabo n’ibyansi, bamwakirizanyije impundu nyinshi.

Perezida Kagame washimiye abaturage uburyo bitwaye mu gufasha inzego z’umutekano ubwo muri ibi bice hagabwaga ibitero by’umutwe wa FLN-MRCD, yagize ati Inzego z’umutekano zabashije gutsinda uwo mwanzi kuko mwabafashije. Mukomereze aho…Ubufatanye ni ngombwa muri byose, no mu iterambere burakenewe”

Umukuru w’Igihugu yatuwe umuvugo n’umusizi Uwababyeyi Viviane yise ‘Mpfura ifubitse u Rwanda’, urimo aho agira ati Arasezeranya agasubiza bwangu, atsinda ibitego ntawe atsikamiye,…”

Perezida Kagame kandi yanaganiriye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba, mu kiganiro cyabereye mu Karere ka Rusizi, aho yagarutse ku mutekano n’imibanire y’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi.

Yaboneyeho kongere kwizeza ibi Bihugu ko nta muntu uzahungabanya umutekano wabyo aturutse mu Rwanda, ariko ko na byo bikwiye kwitwara uko, bikirinda ko hari uwabangamira u Rwanda abiturutsemo.

Kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2022, Perezida Paul Kagame yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rwo mu Karere ka Karongi, agaragarizwa imikorere yarwo.

Yanahuye n’abahinzi b’icyayi bo muri aka Karere ka Karongi, bamugaragarije ko kubera imiyoborere myiza ye, bakomeje gukataza mu rugendo rw’iterambere.

Perezida Kagame Paul ubwo yahinduraga asoje uru ruzinduko rw’iminsi ine, ubwo yageraga muri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, yabanje guhagarara asuhuza abaturage bari bahateraniye ari benshi, bishimiye kongera kubona no kuramukanya n’Umukuru w’Igihugu cyabo.

AMAJYEPFO

Mu Ruhango

Yaganiriye n’abavuga rikimvikana

Nyamagabe

IBURENGERAZUBA

Nyamasheke

Aganira n’abavuga rikumvikana muri Rusizi

Karongi, Yasuye uruganda rw’Icyayi

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru