Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard asaba abahanzi nyarwanda gukora ibihangano bishingiye ku muco Nyarwanda, akebura abiganga iby’ahandi, ati “ntiwarusha abo wigana.”
Hon. Bamporiki Edouard yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe mu kiganiro Zinduka gutambuka kuri RADIO 10, kibanze ku iterambere n’umuco.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki yavuze ko Umuco ari umutima w’Igihugu n’imibereho y’abagituye kuko ugizwe n’iby’abakurambere.
Yavuze ko ibihangano by’abahanzi byunganira umuco w’Igihugu cyabo bityo ko biba bikwiye kuwushingiraho kugira ngo bigire umwimerere.
Yagize ati “Inshingano z’abariho, ni uguhanga ibidahungabanya umurage ariko kandi ni no guhaha ibidahungabanya umurage bityo tukagira umuco mwiza nk’abenegihugu.”
Bamporiki yagarutse ku nganda ndangamuco zirimo ubugeni, umuziki, ubwanditsi bw’ibitabo n’imideri, avuga ko abantu bakwiye kuzibyaza umusaruro
Ati “Icyo abahanzi basabwa ni ukurushaho guhanga ibihangano bifite ireme bwite ry’umuco wacu; ni bwo izi nganda zizakomera, zigatera imbere, zigatunga abazirimo ndetse zigakomeza kugira icyo zinjiza mu musaruro mbumbe w’Igihugu.”
Abahanzi nyarwanda by’umwihariko abo mu ruganda rw’umuziki, bakunze gutungwa agatoki kwigana iby’abahanzi b’amahanga, ibyo bakunze kwita ‘Gushishura’, bigatuma itandukaniro ryabo n’abandi ribura.
Hon Bamporiki yagarutse kuri iki kibazo, agira icyo asaba abahanzi nyarwanda, ati “Turashishikariza abahanzi gushyira imbaraga mu by’iwacu kuko gushyira imbaraga mu kwigana iby’ahandi nta nyungu bitanga; ntiwarusha abo wigana, kandi abo wigana ntibareba ibyo wigana kuko nta gishya kiba kirimo.”
Hon Bamporiki akunze kugira inama urubyiruko gushingira ku muco w’abakurambere kuko wuzuye byinshi byarufasha kuyobora inzira y’ejo hazaza, bakirinda gushamadukira ibyadutse.
RADIOTV10