Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Min. Bamporiki yageneye ubutumwa Abahanzi Nyarwanda bigana iby’ahandi

radiotv10by radiotv10
31/03/2022
in IMYIDAGADURO
0
Min. Bamporiki yageneye ubutumwa Abahanzi Nyarwanda bigana iby’ahandi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard asaba abahanzi nyarwanda gukora ibihangano bishingiye ku muco Nyarwanda, akebura abiganga iby’ahandi, ati “ntiwarusha abo wigana.”

Hon. Bamporiki Edouard yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe mu kiganiro Zinduka gutambuka kuri RADIO 10, kibanze ku iterambere n’umuco.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki yavuze ko Umuco ari umutima w’Igihugu n’imibereho y’abagituye kuko ugizwe n’iby’abakurambere.

Yavuze ko ibihangano by’abahanzi byunganira umuco w’Igihugu cyabo bityo ko biba bikwiye kuwushingiraho kugira ngo bigire umwimerere.

Yagize ati “Inshingano z’abariho, ni uguhanga ibidahungabanya umurage ariko kandi ni no guhaha ibidahungabanya umurage bityo tukagira umuco mwiza nk’abenegihugu.”

Bamporiki yagarutse ku nganda ndangamuco zirimo ubugeni, umuziki, ubwanditsi bw’ibitabo n’imideri, avuga ko abantu bakwiye kuzibyaza umusaruro

Ati “Icyo abahanzi basabwa ni ukurushaho guhanga ibihangano bifite ireme bwite ry’umuco wacu; ni bwo izi nganda zizakomera, zigatera imbere, zigatunga abazirimo ndetse zigakomeza kugira icyo zinjiza mu musaruro mbumbe w’Igihugu.”

Abahanzi nyarwanda by’umwihariko abo mu ruganda rw’umuziki, bakunze gutungwa agatoki kwigana iby’abahanzi b’amahanga, ibyo bakunze kwita ‘Gushishura’, bigatuma itandukaniro ryabo n’abandi ribura.

Hon Bamporiki yagarutse kuri iki kibazo, agira icyo asaba abahanzi nyarwanda, ati “Turashishikariza abahanzi gushyira imbaraga mu by’iwacu kuko gushyira imbaraga mu kwigana iby’ahandi nta nyungu bitanga; ntiwarusha abo wigana, kandi abo wigana ntibareba ibyo wigana kuko nta gishya kiba kirimo.”

Hon Bamporiki akunze kugira inama urubyiruko gushingira ku muco w’abakurambere kuko wuzuye byinshi byarufasha kuyobora inzira y’ejo hazaza, bakirinda gushamadukira ibyadutse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − one =

Previous Post

Icyamamare muri Sinema y’Isi Bruce Willis yahagaritse gukina film kubera uburwayi bukomeye

Next Post

Umunyarwenya wakubitiwe urushyi mu birori yari ayoboye yabibajijweho azenga amarira ati “Ndacyabyibazaho”

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya wakubitiwe urushyi mu birori yari ayoboye yabibajijweho azenga amarira ati “Ndacyabyibazaho”

Umunyarwenya wakubitiwe urushyi mu birori yari ayoboye yabibajijweho azenga amarira ati “Ndacyabyibazaho”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.