Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza yari amuziho, ariko ko hari ibindi byinshi byiza yamumenyeho nyuma yuko bakoranye muri MINAFFET.
Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yatanze nyuma yuko Perezida Paul Kagame akoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, agashyiramo abayobozi bashya barimo Dr Usta Kaitesi wasimbuye General (Rtd) James Kabarebe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe mu butumwa bushimira General (Rtd) James Kabarebe bari bamaranye umwaka n’igice bakorana, yavuze ko mbere yaho, yari asanzwe amuziho byinshi byiza, ariko ko hari n’ibindi yamumenyeyeho nyuma yuko bakoranye.
Ati “Nari nzi General James Kabarebe nk’uwaharaniye ubwigenge, Umuyobozi w’intangarugero mu bya gisirikare, umuntu w’umuhanga mu kubara inkuru, intangarugero ku rubyiruko. Icyo ntari muziho ni uko ari umuntu wicisha bugufi, umuhanga mu bya dipolomasi (avugwa imyato na bagenzi be bose bo muri EAC), umuntu uzi gutanga icyerekezo cyavamo ibisubizo (umuntu ushobora kubonera igisubizo cyihuse buri kibazo), ndetse akaba n’umuyobozi w’intangarugero uhora arajwe inshinga n’imibereho myiza y’abo ayobora.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungireh kandi yavuze ko Igihugu gifite umugisha kugira umuntu nka General (Rtd) James Kabarebe.
Gen (Rtd) Kabarebe wongeye kugirwa Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu bafite izina rikomeye mu gisirikare mu Rwanda ndetse no mu karere iki Gihugu giherereyemo, kubera amateka yihariyeho muri uru rwego.
RADIOTV10









