Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Minisitiri Mimosa yasinye amasezerano y’irindi rushanwa rikomeye rizabera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/05/2023
in BASKETBALL, SIPORO
0
Minisitiri Mimosa yasinye amasezerano y’irindi rushanwa rikomeye rizabera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa), Dr Alphonse Bile basinye amasezerano azatuma u Rwanda rwakira irushanwa rya Afrobasket ry’abakobwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, aho ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, yasinywe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n’Umuyobozi wa FIBA Africa, Dr Alphonse Bile.

Iri rushanwa rya Afrobasket ry’abakobwa rizabera mu Rwanda kuva tariki 27 Nyakanga kugeza ku ya 06 Kanama 2023.

Ni imikino izaba nyuma y’amezi abiri, u Rwanda rwakiriye irindi rushanwa mu mukino wa Basketball rikomeye muri Afurika rya BAL (Basketball Africa League) riri kubera i Kigali muri BK Arena, rigeze mu mikino ya nyuma.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju witabiriwe umukino wahuje ikipe y’irerero rya NBA Africa ndetse n’ikipe yo mu Rwanda ya Espoir BBC, wabereye mu ishuri rya LDK ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, yagarutse ku bikorwa remezo bikomeje kugerwaho mu kuzamura umukino wa Basketball mu Rwanda.

Ubwo yavugaga ku kibuga cyakiniweho uyu mukino cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), yaboneyeho gusaba abandi bafatanyabikorwa gutanga umusanzu mu bikorwa remezo bigamije kuzamura impano z’abana b’u Rwanda.

Minisitiri Mimosa ubwo yashyiraga umukono kuri aya masezerano
Na Dr Alphonse Bile wa FIBA Africa yayasinye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − one =

Previous Post

Tshisekedi yageze mu Bushinwa ahitezwe gusinywa amasezerano y’akayabo yerecyeye amabuye y’agaciro

Next Post

Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.