Minisitiri w’Ingabo muri Nigeria, yeguye avuga ko ari ku mpamvu z’ubuzima, mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi gifite ikibazo cy’abashimutwa n’abitwaje intwaro, binakekwa ko ari yo mpamvu yo kwegura kwe.
Ubwegure bwa Mohammed Badaru Abubakar wari umaze igihe atagaragara mu ruhame, bwatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025, nyuma y’iminsi micye Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu atangaje ibihe bidasanzwe kubera ibikorwa byinshi byo gushimuta abantu bikomeje kuba mu Gihugu cye, bikorwa n’inyeshyamba zivuga ko zigendera ku matwara akarishye ya kisilamu.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo ku ya 25 Ugushyingo 2025 yavuga ko kuva muri uku kwezi hagati mu majyaruguru ya Nigeria, hashimuswe abantu 402, mu gihe abasesenguzi bavuga ko ibibazo byugarije ubukungu bw’iki Gihugu ari byo biri kwenyegeza ibibazo byugarije umutekano.
Abanyeshuri barenga 200 bashimuswe mu ishuri rya kiliziya Gaturika mu cyumweru gishize, bakomeje kuburirwa irengero. Ubuyobozi bwa Nigeria bukaba bwaratangaje amakuru macye ku ngamba zo kubagaruza.
Mu rugendo rw’umuyobozi wo hejuru wa mbere wasuye iri shuri, Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Tinubu kimwe n’abayobozi ba Kiliziya Gatulika bizeje ko bariya bana bashimuswe bazagarurwa amahoro.
Perezida Tinubu aherutse gutanga itegeko ryo kwinjiza mu gipolisi nibura abofisiye ibihumbi 50, ndetse n’abasirikare benshi mu gisirikare, kandi bakoherezwa mu bice biberamo ibi bibazo kugira ngo bajye guhangana n’iyi mitwe ikomeje gushimuta abantu ku bwinshi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bitangaza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Perezida Tinubu yahuye n’uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo Rtd General Christopher Musa, baganira ku bibazo by’umutekano, ndetse no ku muntu ugomba gusimbura Abubakar weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.

RADIOTV10









