• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada yahaye ubutumwa Igihugu cy’igihangange basa nk’abahanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Mark Carney watorewe kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi muri Canada, akazahita anaba Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yavuze ko nubwo aje ku buyobozi mu gihe Igihugu cye gihanganye na USA mu bukungu, ubuyobozi bwe buzakora ibishoboka kugira ngo ubukungu bwacyo butajegajega.

Uyu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada, yatsinze amatora yo kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu, Liberal Party, ndetse azahita asimbura Justin Trudeau ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nk’uko byemeje n’ibyavuye mu matora yabaye kuri iki Cyumweru.

Carney, w’ imyaka 59, yagize amajwi 86% by’abatoye, abarenga gato ibihumbi 152, akaba yatsinze uwahoze ari Minisitiri w’Imari, Chrystia Freeland.

Mark Carney agiye ku butegetsi mu gihe Canada iri mu bihe bigoye  by’intambara y’ubucuruzi n’uwahoze ari umufatanyabikorwa wayo, ari we Leta Zunze Ubumwe za America, iyobowe na Perezida Donald Trump.

Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’ishyaka rye, Carney yavuze ko nubwo America iri kugerageza kumanura ubukungu bwa Canada, ariko iki Gihugu kidashobora kumwemerera kubigeraho.

Yagize ati “Hari umuntu uri kugerageza kumanura ubukungu bwacu, yibasira Abanya-Canada, imiryango ndetse n’amakompanyi yacu, ntidushobora kumwemerera gutsinda.”

Carney yakomeje agira ati “Tuzakora ibintu tutigeze dutekereza mbere, kandi mu buryo tutatekerezaga ko bushoboka.”

Muri Mutarama uyu mwaka, Justin Trudeau yatangaje ko azegura nka Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imyaka irenga icyenda ku butegetsi, ndetse bituma ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Party, ryihutisha amatora yo kumusimbuza, kuko abarigize bari baratangiye kumutakariza icyizere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − two =

Previous Post

Ibivugwa ku rupfu rw’Umurundikazi waguye mu Bubiligi ubaye uwa gatatu uhaburiye ubuzima mu mezi ane

Next Post

Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda

Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.