Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Minisitiri yagize icyo atangaza ku bivugwa ku muhanzi Nyarwanda byumvikanamo ubuhemu

radiotv10by radiotv10
05/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Minisitiri yagize icyo atangaza ku bivugwa ku muhanzi Nyarwanda byumvikanamo ubuhemu
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hari utangaje ko yahaye amafaranga umuhanzi King James ngo bakorane Business ariko akamutenguha akaba yaranze no kuyamusubiza, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yavuze ko iki kibazo akizi, ndetse ko yakiganiriyeho n’impande zombi, ariko ko uko cyatangajwe atari ko giteye.

Mu butumwa bwatangajwe n’uwitwa Pastor Blaise Ntezimana kuri X, yageneye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize ati “mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Muri 2021 nahaye amafranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga.

Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafranga ntayo yansubije, kandi nayamuhaye nyagujije Banki yo mu Gihugu cya Sweden aho ntuye.

Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya banki hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB.”

Pastor Blaise Ntezimana akomeza avuga ko akomeje gutanga amafaranga menshi arimo ay’amatike y’indege ava aho atuye muri Sweden ajya mu Rwanda, yavuze ko uyu muhanzi King James bafitanye ikibazo akomeje kumunaniza.

Ati “Ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’abavoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera nubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Neppo Abdallad, uri mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, yavuze ko iki kibazo akizi, aboneraho gusaba urubyiruko kutagwa mu mutego wo kuyobywa n’ubu butumwa ngo kuko bunyuranye n’ukuri.

Yagize ati “Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko yavuganye n’aba bombi, ati “King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.” 

Umuhanzi King James uri mu bagize izina rikomeye muri muzika Nyarwanda, amaze igihe asa nk’uwiyeguriye ubucuruzi, aho byigeze kuvugwa ko yashinze uruganda rutunganya kawunga ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo amaguriro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 4 =

Previous Post

Perezida w’Igihugu cy’i Burayi yemeye ko cyashoboraga guhagarika Jenoside ariko hakabura ubushake

Next Post

Hashyizwe hanze gahunda yo gusezera ku mutoza wa APR wapfuye urupfu rukiri urujijo

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze gahunda yo gusezera ku mutoza wa APR wapfuye urupfu rukiri urujijo

Hashyizwe hanze gahunda yo gusezera ku mutoza wa APR wapfuye urupfu rukiri urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.