Nyuma y’uko hari utangaje ko yahaye amafaranga umuhanzi King James ngo bakorane Business ariko akamutenguha akaba yaranze no kuyamusubiza, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yavuze ko iki kibazo akizi, ndetse ko yakiganiriyeho n’impande zombi, ariko ko uko cyatangajwe atari ko giteye.
Mu butumwa bwatangajwe n’uwitwa Pastor Blaise Ntezimana kuri X, yageneye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize ati “mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Muri 2021 nahaye amafranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga.
Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafranga ntayo yansubije, kandi nayamuhaye nyagujije Banki yo mu Gihugu cya Sweden aho ntuye.
Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya banki hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB.”
Pastor Blaise Ntezimana akomeza avuga ko akomeje gutanga amafaranga menshi arimo ay’amatike y’indege ava aho atuye muri Sweden ajya mu Rwanda, yavuze ko uyu muhanzi King James bafitanye ikibazo akomeje kumunaniza.
Ati “Ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’abavoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera nubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Neppo Abdallad, uri mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, yavuze ko iki kibazo akizi, aboneraho gusaba urubyiruko kutagwa mu mutego wo kuyobywa n’ubu butumwa ngo kuko bunyuranye n’ukuri.
Yagize ati “Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko yavuganye n’aba bombi, ati “King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.”
Umuhanzi King James uri mu bagize izina rikomeye muri muzika Nyarwanda, amaze igihe asa nk’uwiyeguriye ubucuruzi, aho byigeze kuvugwa ko yashinze uruganda rutunganya kawunga ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo amaguriro.
RADIOTV10