Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique ari kumwe n’abandi bayobozi muri izi ngabo, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri iki Gihugu, mu rwego rwo guha ikaze Umuyobozi mushya wazo, Maj Gen Alex Kagame.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasuraga izi nzego z’u Rwanda ku cyicaro cyazo kiri mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.
Admiral Joaquim Mangrasse yari aherekjewe n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Messias André Niposso, Komanda wazo Brig Gen Ricardo Makuvele, n’Umuyobozi ushinzwe Iperereza mu Gisirikare, Brig Gen Ricardo Makuvele, Ndetse na Brig Gen Chongo Vidigal ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare i Cabo Delgado.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, dukesha aya makuru, buvuga ko uru ruzinduko rwari rugamije guha ikaze Umuyobozi mushya w’inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yahaye ikaze Maj Gen Alex Kagame uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, aho yanamunyuriyemo muri macye uko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri kugarura amahoro, bihagaze by’umuhariko mu Turere twa Mocimboa da Praia, Palma na Ancuabe.
CGS Admiral Joaquim Mangrasse yashimiye akazi kakoze n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kurwanya ibyihebe ndetse no kugarura umutekano, ubu abaturage bakaba barasubiye mu buzima busanzwe.
RADIOTV10