MTN Rwanda yamuritse ku mugaragaro ‘MTN Biz Combo’ nk’uburyo bushya buzanye ibisubizo ku bigo by’ubucuruzi bito, kuko iri koranabuhanga rizakoreshwamo telefone itagendanwa, rizafasha ibyo bigo kuvugana n’abakiliya babyo, no gukoresha internet izajya ishobora gusangizwa abantu 10.
MTN Biz Combo yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, izajya yifashisha telefone itagendanwa na yo yahise ishyirwa ku isoko, aho ishobora kwifashishwa mu gusangiza internet ku bantu 10.
Ni mu gihe hajyaga hifashishwa telefone ngendanwa mu gusangizanya internet, ku buryo iyo uwabaga ayifite yagiraga aho anyarukira, bagenzi be basigaraga mu bwigunge nta internet bafite.
Ni internent kandi izaba ihendutse kuko abazajya bayikoresha, bazajya bayigura ku bihumbi 30 Frw kandi ikaba ari internet inyaruka ya 4G.
Izajya kandi yifashihwa mu kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money ndetse no guhamagarana hagati y’ibyo bigo ndetse n’abakiliya babyo.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare runini mu mibereho ya benshi, bityo ko nka Sosiyete y’Itumanaho ihora yifuriza abakiliya bayo iterambere, yabitekerejeho ikazana MTN Biz Combo.
Yagize ati “Biha akazi abasaga miliyoni ebyiri, ni yo mpamvu imwe mu zitumye turi hano ngo tubabwire ko tubazaniye igisubizo kizatuma bakora ubucuruzi bwabo neza.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda iherutse kugaragaza ko 98% by’ibigo bikorera mu Rwanda, ari ibito n’ibiciriritse, kandi bikaba bitanga akazi ku barenga 41% by’abakozi bose mu Rwanda.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ubu buryo bushya bwa MTN Rwanda, yavuze ko buje kongerera imbaraga gahunda ya Leta yo gukomeza gufasha Abaturarwanda kugerwaho n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Twishimiye ubu buryo bushya bwo gukomeza kwagura inovasiyo n’ihiganwa ku isoko, kandi ibisubizo by’Ibigo bito n’ibiciriritse, ni kimwe mu bisubizo bizaduha ibyo dukeneye mu gukomeza kugeza ikoranabuhanga ku Banyarwanda ku rundi rwego.”
Yavuze kandi ko “Abikorera n’ibigo bito cyane babonye amahirwe kugira ngo barusheho kwifashisha ikoranabuhanga bagure amasoko bashobora kuba bageraho, bagure uburyo bashobora kuba bakora ubucuruzi bwabo bwa buri munsi babona Internet yihuse n’umurongo wa telefoni ufatanyije no kuba bakwishyura no kohererezanya amafaranga.’’
MTN Rwanda ivuga ko uretse kuba MTN Biz Combo izafasha ibigo kubasha gukoresha internet ya 4 G ari abantu benshi, izanatuma ibigo bigera ku ntego zabyo mu buryo bworoshye.
RADIOTV10