Uzwi mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga nyuma yo gufungurwa yagize icyo avuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishimwe Claude uzwi nka Mwene Karangwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], wari umaze iminsi afungiwe gukekwaho urugomo, akaba yarekuwe, yavuze ko ibyo yakoze abyicuza kandi ko bitazongera ukundi.

Mwene Karangwa uzwi mu biyise ‘Social Media Influencers’, yari yatawe muri yombi mu minsi ishize tariki 18 Nzeri 2023, akekwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Izindi Nkuru

Byavuzwe ko abo yekekwagaho gusagarira, ari abantu babiri yasanze mu kabari gaherereye mu Mudugudu w’Amizero mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Umwe mu basagariwe n’uyu musore uzwi ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atari ubwa mbere yari amuhohoteye, kuko n’ubundi yari yaramukubise na mbere akanamwangiriza telefone.

Ubwo yakubitaga aba bantu babiri aherutse gusanga mu kabari, byavuzwe ko yagiye abuka inabi, abatera ubwoba ndetse ko yari amaze iminsi abwira umwe ko azamwica.

Ishimwe Karangwa wari ukurikiranyweho kandi icyaha cyo gukoresha ibikangisho, yamaze gufungurwa, ndetse na we akaba yagize icyo avuga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X azwiho gukoresha cyane, yagize ati Nishimiye kugaruka nyuma yo guhanirwa amakosa nakoze kandi nicuza.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira buri umwe wese wansengeye n’uwamfashije kuba ndi hanze. Imana ibane n’abajene aho muri hose. Mbijeje ko bitazasubira.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru