Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MTN Rwanda izaniye amahirwe abakoresha MoMo y’ibihembo birimo imodoka nshya

radiotv10by radiotv10
16/02/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
1
MTN Rwanda izaniye amahirwe abakoresha MoMo y’ibihembo birimo imodoka nshya
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yashyize ibihembo mu bukangurambaga bw’abakoresha ‘Mobile Money’ buzwi nka ‘BivaMoMotima’, aho umunyamahirwe azegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya itaragendaho na rimwe, ndetse n’ibindi bihembo birimo moto, na Miliyoni 1 Frw.

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telefone, aho abantu bakomeza kugaragarizanya urukundo batavunitse ku buryo uri mu Ntara imwe yoherereza inshuti ye, umuvandimwe cyangwa umubyeyi uri mu yindi.

Muri ubu bukangurambaga, hagiye gushyiramo n’ibihembo bihindura ubuzima bw’abantu, ku buryo mu byumweru bitandatu biri imbere bishobora gusiga abakoresha iyi serivisi batunze imodoka bataguze.

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw,  ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

Hazajya hatangwa kandi ibihembo nka televiziyo ya rutura, amatike yo guhaha, amatike y’indege azajya atangwa buri kwezi.

Jean Paul Musugi ati “Igihembo nyamukuru kizatangwa nyuma y’iri rushanwa, ni imodoka nshya itaragendaho na rimwe. Izahabwa ku ruhande rw’abakiliya no ku ruhande rw’abacuruzi.”

Iyi sosiyete y’itumanahano ivuga ko uyu munsi bakoze amateka muri Afurika yo kugira Abaturarwanda bangana na miliyoni 5 z’abakoresha uburyo bwo guhererekanya mafaranga ku murongo wa MTN.

Iyi sosiyete ivuga ko igiye kurushaho gufasha abakoresha ubu buryo no muri serivisi zo kwiteza imbere, kugira ngo burusheho kuzamura imibereho y’Abaturarwanda.

Chantal Kagame uyobora Mobile Money muri MTN Rwanda, yagize ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye. Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

MTN Rwanda ivuga ko kwinjira muri iyi gahunda yo guhatanira ibihembo nta kiguzi na kimwe bisaba, ku buryo buri wese ukoresha Mobile Money, ahawe ikaze muri aya mahirwe kugira ngo atazamucika.

Chantal Kagame avuga ko bifuza ko Mobile Money ikomeza guhindura ubuzima bw’Abaturarwanda
Jean Paul Musugi yaragaje ibihembo biteganyijwe mu byumweru bitandatu biri imbere

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Nsengimana Emile says:
    2 years ago

    Ubwo x natwe rubanda rugufi ayo mahirwe turi nayo cg birareba abacuruzi bakomeye gusa?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Rwanda: Abantu batandatu bahuriye n’ibyago mu masengesho bane bahita bitaba Imana

Next Post

Perezida Kagame agiye guhurira mu nama n’abandi Baperezida bo muri Afurika

Related Posts

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na...

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame agiye guhurira mu nama n’abandi Baperezida bo muri Afurika

Perezida Kagame agiye guhurira mu nama n’abandi Baperezida bo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.